Amahugurwa yabereye mu karere ka Musanze,uyu munsi kuya 21 Nzeri uyu mwaka ni amahugurwa y’Aba DASSO bagize imirenge yose y’Akarere ka Musanze ni mu gihe bahugurirwaga imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Yaberereye mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Musanze niho habereye amahugurwa yahawe aba DASSO ku mihigo yabo n’iy’abakozi ba leta muri rusange y’umwaka wa 2023/2024 muri sisiteme ya Mifotra;RMB n’uburyo bwo kwinjira no guhigura muri iyi sisiteme.
Bigishijwe gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwo kubafasha kwesa imihigo vuba bakoresheje uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga. Ni mugihe beretswe neza ko ikoranabuhanga ryaje mu kwihutisha akazi, gukemura vuba ibisabwa bidasabye kuba uri ahakorerwa igikorwa.
Ni mu gihe aba DASSO bishimiye cyane Aya mahugurwa, bagaragaza ko akazi k’umutekano bakoraga mu baturage , bigiye kujya bikorwa neza, laporo basabwaga zigatagwa ku gihe bikozwe n’ikoranabuhanga ryihuse bigishijwe.
Kandi ko uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga Ari kimwe mu bigiye gutuma abaturage bajya bakemurirwa ibibazo vuba, kuko ikibazo cy’umuturage kigiye kujya kigera aho cyakagombye kugera bitagombeye gutegereza igihe runaka , ko bigiye gukemurwa n’ikoranabuhanga.
Aya mahugurwa yayobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’igenamigambi mu Karere , Bwana Kazimbaya Francois akaba yitabiriwe n’abahuza bikorwa ba DASSO ku rwego rw’abahuzabikorwa ba DASSO Bose bo mu Mirenge igize Akarere kose ka Musanze.
Niyonkuru Florentine