Abantu 23 bagizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu bitandatu bya Afurika y’Iburasirazuba bakoraniye i Musanze mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) aho bari gukurikirana amasomo ku kurinda abasivili mu gihe cy’intambara.
Ni amasomo azamara iminsi itanu akaba yatangijwe kuri uyu wa Mbere .
Abari kuyakurikirana ni abaturuka mu mutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutaba aho rukomeye(EASF). Ibyo bihugu ni Ethiopia, Somalia, Kenya, Ibirwa bya Comoros, Tanzania n’u Rwanda.
Ayo masomo agamije gutegura iri tsinda kuzitabira ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye(UN) n’ubw’Afurika yunze Ubumwe(AU) nk’uko byatangajwe na Maj. Gen(Rtd) Tai Gituai, ukuriye abari guhugura.
Avuga ko mu gihe cy’iminsi itanu abari guhugurwa bazahabwa amasomo atandukanye arimo arebana n’amategeko, arengera uburenganzira bwa muntu, amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’amasomo ku mikorere y’umuryango w’abibumbye Loni.
Ati, “Ni iby’agaciro ko abasirikare, abapolisi n’abasivili bamenya amahame agenga UN mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro, mu gihe rero bafite ubwo bumenyi bizatuma barushaho gukora kinyamwuga bityo ubutumwa bwabo butange umusaruro ku kubaka ubumwe bwa Afurika,”
Atangiza ku mugaragaro ariya mahugurwa, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Amahoro Col. Jill Rutaremara yavuze ko ari ngomba ko hirya no hino ku Isi by’umwihariko mu bice birimo imvuru, hakigaragara uguhohotera abasivili bityo akaba asanga icyo kibazo gikwiye gucyemurwa n’ababihuguriwe.
Cyakora, Col. Rutaremara yagaragaje ko kurinda neza abasivili mu gihe cy’imvururu bisaba kubanza kumenya neza ibibazo bafite n’uburyo bihura n’imirongo migari UN igenderaho mu mikorere yayo.
Ati, “Kurinda abasivili birasaba gusobanukirwa neza kumenya imbibi za UN, imirongo ngenderwaho n’amahame yayo. Nanone kandi birasaba guhuza ibikorwa, imikoranire no gusangira amakuru hagati y’abafatanyabikorwa mu kurinda abasivili,”
Bamwe mu bari gukurikirana aya masomo ku kurinda abasivili bo bavuga ko azabafasha gushyira mu bikorwa inshingano zibategereje zo kurinda abasivili mu bihugu bitandukanye biri mu makimbirane.
Badoui Maecha, umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Comoros, yagize ati “Dufite amahirwe muri Afurika ko hari ibibazo byinshi ariko natwe tukaba turi abana ba Afurika, rero ubu twaje hano kwiga uburyo bwo kurinda abasivili bacu; abasivili mvuga ni ababyeyi bacu, abavandimwe bacu, abana bacu…rero twiteguye kunguka byinshi,”
Maj. Fulgence Nkurunziza wo mu ngabo z’u Rwanda(RDF) we yagize ati, “Tuzigama amahame birushijeho kugira ngo kugira ngo dushobore gusohoza inshingano mu kurinda abasivili’ yaba abagore, abana cyangwa abandi bazba bahungabanyijwe n’intambara.”
Amahugurwa ku kurinda abasivili yatangiye kuri uyu wa mbere bikaba biteganyijwe ko azasozwa ku itariki ya 23 Kanama 2019.
BIZIMANA Emmanuel