Kuri iki cyumweru nibwo mu mirenge ya Musanze na Kinigi habaye umuhango wo gushyingura mucyubahiro abantu 14 bishwe n’ibitero by’abacengezi byabaye mu ijoro ryo kuwa 05 ukwakira.
Usibye abo byahitanye,ibi bitero byakomerekeje benshi mu batuye iyi mirenge.Mu muhango wo gushyingura abahitanywe nabyo witabiriwe n’imbaga y’abahatuye ndetse n’abaturutse hirya no hino mu ntara y’Amajyaruguru .
Mu buhamya abaturage babuze ababo batanze bagaragaje uburyo ababo bishwe urw’agashinyaguro.
Munganyinka Verdiana yaburiye umugabo we muri iki gitero ,abana be batatu nabo barakomereka ubu bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeli.
N’amarira menshi yagize ati “twagiye kumva twumva abantu bari kuvuza induru ngiye kumva numva bageze no muryango baba bahonze urugi batwaka amaterefone tuyabaherereza mu idirishya biranga baratwinjirana batangira kuduhondagura bafata umugabo wanjye bamukubita agafuni mu mutwe ndetse n’abana banjye ubwo umugabo wanjye we yaramaze gupfa umwana wanjye w’umukobwa yanga gusiga se(…) jyewe narirutse ndabacika ari jye ari n’umwana baradukubise batugira indembe,jye bankubise agafuni ndakomereka mpita mbacika ndiruka kuko narimaze kumenya ko atari abasirikare b’u Rwanda gusa babishe nabi kuko batubwiraga ko isasu rihenda bagomba kutwicisha amakoro ndetse nudufuni.”
Niyonshuti Aizak nawe ati “ni agahinda gakomeye kuko abapfuye babishe nabi, bafataga umuntu bagashyira umutwe ku ikoro bagafata irindi akaba ariryo bamwicisha bamuhonda(…) nkanjye narabacitse kubera ko bamfashe banyambura ibintu byose narinfite ariko mpisha terefone nyuma irasona barayibona mpita nyibajungunyira bajya kuyirwanira mbacika ubwo ndiruka ariko naho nirukaga kwari uguca mu mirambo yabantu gusa”
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV wari witabiriye uyu muhango yatangaje ko ntakibazo kigihari asaba abaturage gukomera bakihanganira ibyabaye.
Yagize ati: “turihanganisha imiryango yose yaburiye ababo muri iki gitero cy’abagizi ba nabi kandi tubizeza ko ubu umutekano uhari kuko abasirikare bacu barahari kandi barashoboye”
Uyu muhango wabereye mu murenge itandukanya y’akarere ka Musanze Aho ibyo bitero byagiye byibasira abaturage muri Bisate ndetse na Musanze kabazungu ukaba wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta abadepite batatu intumwa ya ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’umukuru w’ingabo na police mu ntara.
Uwimana Joselyne