Mu Mudugudu wa Kiryi,akagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza,akarere ka Musanze hazwi nko kuri SOTIRU, habereye impanuka y’imodoka yo bwoko bwa Land cruiser RAD 137 C V8 yari itwawe na Bemeriki Emmanuel. Nkuko abaturage babivuga ngo iyi modoka yagonzwe na Land Cruiser ya Polisi yashakaga kuyicaho iyikubita mu rubavu nayo yikubita ku nzu y’umuturage witwa Murekatete Jeanne irangirika bikomeye.
hanakomerekeye Umugore witwa Uwirera Gaudiose imyaka 33 wakutse amenyo. Polisi ishinzwe umutekano my muhanda yahise itabara, uwakomeretse ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ,hakaba hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Nyiri inzu witwa Murekatete Jeanne yatangarije Rwandatribune.com ko yari iwe mu nzu, yumva ikintu kirakubise. Ngo yahise ashaka uburyo asohoka, asohokera mu muryango wo mu gikari ugera hanze asanga ni imodoka igonze inzu ye.
Yakomeje agira ati “Iyo modoka yahise ikubita inkingi z’inzu igisenge kirariduka, igonga umugore udodera ku ibaraza ry’iyo nzu witwa Uwera Gaudiose wari kumwe n’undi wari waje kudodesha,Uwera wakomeretse yahise agezwa mu bitaro.
Uwo mugore avuga ko Polisi yahise ihagera ipima ahabereye impanuka, aho Polisi yasabye uwo mugore kuzindukira ku biro byayo kuri Sitasiyo ya Muhoza mu rwego rwo kumufasha gukurikirana icyo kibazo harebwa n’ibyangiritse kugira ngo yishyurwe.
Nubwo uwo mugore yasabwe gukurikirana ikibazo cy’inzu ye yagonzwe, avuga ko afite impungenge z’inzu ye yangiritse kandi ari yo isanzwe imutunze n’umuryango we dore ko yayikoreragamo n’ubucuruzi.
Mu gihe hataragaragazwa igiciro cy’ibyangijwe n’iyo mpanuka, Murekatete aremeza ko hangiritse byinshi birimo n’ibikoresho byo mu nzu.
Ati “Inzu yangiritse, igisenge cyahise kiriduka n’ibyarimo byangiritse, imashini yangiritse intebe zari mu nzu zavunaguritse, n’ibindi bintu byari mu nzu byose byuzuyemo amabuye. Mfite ikibazo gikomeye kuko iyo nzu ni yo yampaga ibirayi by’abana”.
Nyuma y’iyo mpanuka nyiri inzu avuga ko nyiri imodoka yamwegereye amubwira ko adakwiye kugira impungenge kuko iyo modoka ye ngo ifite ubwishingizi bumufasha kuriha ibyo yangije.
Setora Jeanvier