Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Muhoza bo mu kagari ka Mpenge bavuga ko bariganyijwe arenga miliyoni eshanu n’igice n’abayobozi babo bakaba basaba ubuyobozi kubarwanaho bagasubizwa ibyabo.
Aba bagore bibumbiye mu itsinda “Sasa Neza Mpenge”bavuga abari abayobozi babo babariganyije ayo mafaranga ubwo babahaga ayo mafaranga ya kotizasiyo ariko ntibayajyane kuri konti y’itsinda nyuma abanyamuryango baza kumenya ko yakoreshwaga imishinga yabo bwite.
Mukansanga Donatha ni umwe mu bagize iri shyirahamwe. Yagize ati “Twabahaga amafaranga tuziko bayashyira kuri konti ku buryo tuzajyayo kugabana dufite menshi ariko siko biri kuko igihe cyo kugabana cyageze tukayabura,nyuma tubimenye uwari umucungamutungo yemera kuzayishyura arasinya ndetse n’umuyobozi uko bayariye ariko nyuma twatunguwe n’uko babyihakanye.”
Umwe mubatungwa agatoki wari umucungamutungo wabo avuga ko we amafaranga yakoreshwaga n’uwari umugenzuzi wabo kuko yari afite uburenganzira bwo gukoresha umutungo icyo ashaka.Ngo uwamuvugaga yahitaga amwirukana.
Mukamana Vestine ati ” Narimbizi ko amafaranga atagera kuri konti ariko ngatinya kubivuga ngo atanyirukana kuko yicaga agakiza Kandi arambwira ko we afite uko azagaruza akayabishyura kuko yayashoye mubucuruzi,ubwo rero nta kundi nari kubigenza.”
Uwitwa Yozefa wari umugenzuzi utungwa agatoki ko ariwe wakoresheje umutungo w’itsinda mubucuruzi bwe we avuga ko iki kibazo kizakemurwa n’inzego z’ubuyobozi.
Yagize ati “Narasinye nemera ko nzayabishyura ariko nabikoze ngirango ngabanye uburakari bari bafite kuko ubu tuzagana inzego z’ubutabera zibe arizo zidukiza.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre avuga ko ikibazo cy’aba bagore bakizi kuko bakijyanye mukagari bagatsinda ariko abatsinzwe bakemera kwishyira ariko ntibabikore.
Yagize ati ” Ikibazo cyabo bakijyanye mu kagari ndetse no mu nteko z’abaturage ariko bagatsinda ariko abatsinzwe ntibishyure ubwo rero ikigiye gukurikuraho ni ukukijyana mu nkiko bakaba aribo babafasha kubahesha amafranga yabo”
Abagore bibumbiye muri iritsinda ryitwa “Sasa neza” ni abagore bagera kuri 80 bakaba bavuga ko bariwe amafranga agera kuri miriyoni zisaga eshanu n’igice bikaba byaratangiye kuzana amakimbirane ubwo igihe cyo kugabana kegereje.
UWIMANA Joseline