Muri Kiliziya Gatulika Santarari ya Muko ibyari Misa byaje kuba isoko ubwo Polisi yafungiranaga Abakiristu bari mu Misa bakekwaho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid19
Mu karere ka Musanze , umurenge wa Muko, Paruwasi ya Ruhengeri Kuri Santarari ya Muko Polisi yasanze Abakirisito Gatolika batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 barengeje imibare y’abagomba kwitabira Misa , Polisi irabafungirana nabo bahita bakora igisa n’imyigaragambyo.
Nyuma yo gukora igisa n’imyigaragambyo habayeho ubwumvikane hagati ya Polisi n’Abakiristu , Polisi itwara Abakirisitu 5 n’Umusaseridoti wari watuye icyo gitambo cya Misa cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2021
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo aba bakirisitu bahagarariye abandi bajyanwe kuri sitade ya Ruhengeri , aho bahavuye batanze amafaranga ibihumbi 11 kuri buri umwe n’ibihumbi ijana na mirongo itanu yaciwe santarari . Aya mafaranga yose akaba yatanzwe na santarari yose kuko bishyuriye n’abakirisito bayo.
Cyiza Didace , umwe mu bakirisitu bajyanywe bahagarariye abandi na Polisi , yabwiye Rwandatribune ko babonye Polisi iza ikabafungirana ,nyuma bakabwirwa ko barengeje umubare w’abagomba kwitabira iteraniro .
Yagize ati:”Twabonye Abakirisito bose batarajyanwa muri Sitade twitoramwo abahagararira abandi , batujyana turi batandatu harimo n’Umusaseridoti wari watuye igitambo cya Misa , tukigera kuri sitade ya Ruhengeri , Santarari yahise itwishyurira ibihumbi 11 kuri buri Mukirisito n’ibihumbi 150,000frw byaciwe Santrali, twarekuwe ahagana saa moya n’igice z’umugoroba ( 19h 30..)”.
Mu kiganiro na Rwandatribune Padiri Mukuru Ndagijimana Emmanuel wa Paruwasi ya Ruhengeri, avuga ko aba bakirisitu barekuwe ariko ko ataramenya neza imvo yatumye bajyanwa muri sitade ndetse anavuga ko ko namara kubimenya azabidutangariza.
Ku murongo wa Telefone twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amanjyaruguru CIP Rugigana ntitwamubona ariko nagira icyo atangaza kuri iyi nkuru tuzabibagezaho mu nkuru itaha
Nkundiye Eric Bertrand