Abantu 3 mu bantu 24 basanzwe mu rugo rw’umuturage bari mu kirori basanzwemo Covid-19 nkuko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.
Tariki ya 11 Nyakanga 2021, Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Musanze ku butanye n’izindi nzego yafashe abantu 24 muri 40 bari mu rugo rw’uwitwa Nyiramafaranga Epiphanie w’imyaka 52, utuye mu mudugudu wa Kabudundu , akagali ka Cyivugiza Umurenge wa Muko w’akartere ka Musanze bari mu birori byo gutera inkunga umugeni.
Aba bagore 24 bari baturutse mu mirenge ya Muko, Rwaza na Muhoza, bamaze gufatwa bavuze ko ibyo bakoze babitewe n’ubujiji bwo kutamenya amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse n’amarangamutima yo gushaka gushyigikira umukobwa w’inshuti yabo Nyiramafaranga Epiphanie.
Nyuma yo gufata aba bantu uko ari 24 bajyanywe mu kato i Nkumba bapimwa icyorezo cya COVID-19 ibisubizo bisanga batatu muri bo baranduye COVID-19.Muri bo harimo na nyiri urugo ariwe Nyiramafaranga Epiphanie w’imyaka 52 ari nawe wari watumiye bariya bantu bose 24.
Ubwo bafatwaga, Nyiramafaranga yavuze ko yari yatumiye abantu bakeya atazi ko bari buze ari benshi bene kariya kageni.
Ati” Bariya bantu ni inshuti zanjye zashakaga kumfasha gushyingira umukobwa wanjye, natunguwe no kubona haza abangana kuriya nari natumiye bakeya. Twakoze amakosa ariko ntabwo tuzongera kandi ndanakangurira n’abandi kujya birinda kurenga ku mabwiriza aba yatanzwe.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Jean Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko muri urwo rugo babonye hajyayo abantu benshi.
Ati “Hari nka saa kumi z’umugoroba abaturage baduha amakuru, abapolisi bagiyeyo basanga mu nzu hateraniye abagore 24 baje mu gikorwa cyo kuremera umukobwa witugura gushyingirwa muri Kanama uyu mwaka, ni umwana wa nyiri urugo, Nyiramafaranga Epiphahie.”
SSP Kanobayire yavuze ko usibye no kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 amabwiriza ahagarika ibirori n’amakoraniro muri ibi bihe, bariya bantu nta bwirinzi na buke bari bafite kuko bari bateraniye mu cyumba cy’uruganiriro begeranye cyane.
Ati”Inzego z’ubuzima zikomeje gukangurira abantu ko abantu benshi guhurira ahantu hafunganye ari benshi bitiza umurindi iki cyorezo. Bariya bantu uko ari 24 bari mu cyumba cy’uruganiriro (Salon) begeranye cyane nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi ndetse nta n’udupfukamunwa bari bambaye.”
SSP Kanobayire yavuze ko bariya bantu 24 bamaze gufatwa bahise bajyanwa mu kato i Nkumba bapimwa COVID-19 ari naho byagaragaye ko batatu bafite ubwandu. Harakomeza gupimwa abasigaye bakomeze bagume mu kato kandi banakurikiranwa n’inzego z’ubuzima.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi bakabikora badakorera ku jisho bacungana n’inzego z’ubuyobozi. Yabibukije ko ayo makoraniro ariyo ashobora kubakururira ibibazo byo kwandura cyangwa bakanduzanya iki cyorezo kigakomeza kwiyongera.
Ati”Niyo mpamvu leta yahagaritse ibirori n’andi makoraniro atemewe, mutekereze ukuntu abantu 24 baturuka ahantu hatandukanye bakajya kwirundira mu cyumba gito cy’uruganiriro nta ntera bahanye, nta gapfukamunwa bambaye mu gihe nyamara inzego z’ubuzima zihora zidukangurira kwirinda ko virusi itizwa umurindi n’ahantu hameze kuriya.”
Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego muri uru rugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.