Umuryango wa FPR Inkotanyi ubwo wizihizaga imyaka isaga 35 umaze ubayeho, wanakoze igikorwa cy’urukundo cyo kuremera umuturage witwa MUSHIMIYIMANA Josiane wari umaze igihe kinini aburara ndetse atanabasha guhahira urubyaro rwe.
Muri uyu muhango abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batandukanye bakoze ubufasha bwimbitse bwo kuba baba hafi ya mujyenzi wabo waburaga ibyo kurya bitewe no kutagira aho kuba ndetse no kutagira ibyo yarya.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babashije gufasha uyu MUSHIMIYIMANA Josiane bose bari baturutse mu mudugudu wa Bukane mu Kagari kitwa Cyabagarura yo mu Murenge wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ubu magingo aya uyu MUSHIMIYIMANA Josiane arabyinira kurukoma abikesha umuryango wa FPR Inkotanyi yabashije kumuremera bitewe nuko yirirwaga asabiriza muri aka Karere.
Umuturage witwa NKUNDIMANA Modetse nawe utuye mu mudugudu wa Bukane ho mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze avuga ko, uyu MUSHIMIYIMANA Josiane ibyo yakorewe byamunyuze umutima.
Yagize ati: ‘’ MUSHIMIYIMANA Josiane nahoraga mpura nawe asabiriza umunsi ku wundi nkumva agahinda karanyishe ariko kuba umuryango wa FPR Inkotanyi umubaye hafi ukamuremera ibyo kurya bitandukanye byinshi ko bizatuma amara igihe kinini adasubira gusabiriza’’.
Undi muturage witwa NDAYAMBAJE Jean Claude utuye nawe mu Kagari ka Cyabagarura, yatangarije itangazamakuru ko uyu mubyeyi waremewe ko ahora amusengera ngo arebe ko yazabona abakomeza kumuba hafi.
Yagize ati: ‘’Bitewe nuko nta mugabo agira, akanabasha kumutera inda bigatuma yibana we n’umwana we.Yakomeje avuga ko nawe ubwe ko yamusabira ubuvugizi kugira ngo uwamuteye inda abe yakurikiranwa bitewe nuko yatumye uyu MUSHIMIYIMANA Josiane ahura n’ibibazo bitandukanye byatewe nuwamuteye inda ituma yirirwa asabiriza kugira ngo arebe ko we n’umwana we babasha kubona ibyo kurya’’.
Gitifu uyobora akagari ka Cyabagarura witwa NIYOYITA Ally, yavuze ko aba arajwe ishinga yo kumenya umuturage ayobora waba afite ikibazo icyo aricyo cyose kugira ngo atazabazwa iby’abaturage be bababaye agasanga atabizi.
Yagize ati: ‘’Njyewe nk’umuyobozi uyobora akagari ka Cyabagarura, Nkunda cyane cyane kumenya umuturage ufite ikibazo nkabasha kugira uko mufasha bitewe nuko mba ngira ngo itangazamakuru ritazabimbaza ngasanga ntabizi kandi burya nkomeza kugira uko nshoboye kose nkabageraho kandi nkanagira icyo mbafasha’’
Yakomeje agira ati:’’ Gusa sinabasha kumenya bose bababaye, ariko uwo menye wese ngira icyo mufasha uko mbifitiye ubushobozi kandi benshi ndacyakomeza kubashishikariza gukomeza kugana umuryango wa FPR Inkotanyi’’.
Muhire waje ari intumwa ya FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze nawe yashimiye abitabiriye uyu muhango bitewe n’ubwitabire yahasanze kubera ko bari babukereye ku bwinshi.
Yagize ati:’’ Icyambere ndashimira mwe mwese mwaje mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango FPR Inkotanyi ubayeho. Akomeza avuga ko abashimiye abikuye kumutima kandi ko anakomeza gusaba buri wese kujya gushishikariza mugenzi we kuza mu muryango wa FPR Inkotanyi’’.
Bityo tugakomeza kwiyubakira igihugu cyacu mu mahoro kandi dukomeza gukora ibikorwa by’urukundo, bizatuma igihugu cyacu gikomeza kuba indashyikirwa.
Uwineza Adeline