Kuri iki cyumweru , tariki ya 29 Ukuboza Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Professeur Shyaka Anastase , inzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Musanze , Burera, Gakenke bahuriye mu biganiro bigomba kugaragarizwamo ibibazo bikibangamiye abaturage mu iterambere ryabo no gushaka uburyo byakemuka.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Professeur SHYAKA Anastase ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Jenerali Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi batandukanye, kuri iki cyumweru , tariki ya 29 Ukuboza 2019 bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bo mu turere twa Musanze , Gakenke na Burera. Ni ibiganiro byagombaga kugaragarizwamo ibibazo bikibangamiye abaturage mu iterambere ryabo no gushaka uburyo byakemuka.
Bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage , harimo ikibazo cyo kubakira abatishoboye aho kuba ndetse n’ubwiherero bwujuje ibya ngombwa. Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwagaragaje ko bumaze kubaka inzu 228 muri 513 zigomba kubakirwa abatishoboye mu gihe akarere ka Gakenke kagaragaje ko kamaze kubaka 24 muri 325 zigomba kubakwa naho akarere ka Burera kagaragaza ko kamaze kubaka 28 muri 224 gasabwa kubakira abatishoboye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo iterambere ryabo ryarushaho kuba ryiza mu mwaka utaha wa 2020 , ibitaragezweho ndetse n’ibibazo bitakemutse muri uyu mwaka dusoza wa 2019 bikazakemuka muri 2020.
Aragira ati “ Bayobozi b’uturere muri hano , mwagiye muhura mukagirana inama mukarushaho gutera imbere muteza imbere n’abaturage. Kuba akarere kamwe kagaragaza inzu kamaze kubaka kurusha akandi , byaba byiza ufite umubare muto yegereye mugenzi we akamwereka uburyo abikora.”
Ashingiye ku ijambo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yavuze mu nama y’umushikirano ku nshuro ya 17 yasabye abayobozi kutaba ibigwari mu nshingano zabo ibyo yise “ Médiocrité ” mu rurimi rw’igifaransa.
Minisitiri Prof. Shyaka Anastase , mu gusoza yongeye gusaba abayobozi n’abavuga rikumvikana kwirinda umuco mubi wo gutekinika mu byo bakora. Aragira ati “ Ngendeye ku mibare mumaze gutanga y’inyubako zizubakirwa abatishoboye , kugendera ku mibare ni byiza , bitandukanye no gutekinika biragaragara ko ibyo gutekinika bitarimo ahubwo ko mugiye kubikora uko byakagombye gukorwa.Ikindi nabasaba ni ukugira ubunyangamugayo mu mikorere yanyu ntimwumve ko umuturage ukorana na rwiyemezamirimo runaka agira icyo akugenera.”
Umugaba mukuru w’ingabo z’ u Rwanda wari muri uyu mwiherero Jenerali Jean Bosco Kazura yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze , abavuga rikumvikana ndetse n’abaturage muri rusange , kugira uruhare rukomeye mu kwibungabungira umutekano bafatanije n’inzego zibishinzwe kuko ngo “nta mutekano nta terambere”.
Nyuma y’uyu mwiherero , aba bayobozi berekeje ku kigo cy’amashuri cya Gitinda mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze kugirana ibiganiro n’abaturage bo mu mirenge ya Cyuve , Nyange, Gacaca na Gahunga (Umurenge wo mu karere ka Burera).
IRASUBIZA Janvier.