Umukuru w’Umudugudu wa Gashangiro witwa Maniragaba Innocent uzwi ku izina rya Mayira utuye mu kagali ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru ahazwi nko ku Kabindi. Nyuma y’iminsi 6 ari mu maboko ya polisi, akarekurwa atanze amande y’100 000 yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2021 ku gicamunsi akigera mu rugo iwe yaje akurikiwe na polisi ikaza imukurikiye.
Nkuko Abaturage batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye rwandatribune.com ko Abapolisi baje basanga uyu mukuru w’Umudugudu witwa Mayira iwe mu rugo ari kumwe n’abaturanyi be harimo se witwa Mbonyurugero Boniface na murumuna we witwa Mani ndetse n’uwahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali witwa Habyarimana Philip baje kumusuhuza iwe nk’umugabo wari umaze iminsi muri gereza, nyiri urugo bamwambitse ipingu arabishikuza araryirukankana kuko ryari mu kaboko kamwe, abo bari kumwe bose polisi ihita ibatwara.
Ubwo Rwandatribune.com yakoraga iyi nkuru yashatse kumenya irengero ry’uyu mukuru w’Umudugudu wa Gashangiro ivugana n’umugore we witwa Nirere avuka ko kuva yacika Polisi akagenda atarongera kumuca iryera.
Yagize ati” Umugabo wanjye yaramaze iminsi 6 afungiwe kuri Station ya Polisi ya Muhiza ariko azakurekurwa atanze amafaranga ibihumbi ijana (100.000frw).
Ntibyarangiriye aho kuko nyuma y’iminota mike ageze mu rugo Polisi yahise iza imukurikiye , bamusanze mu rugo batangiye kumushyiramo ipingu arabacika ryageze mu kaboko kamwe na n’ubu akaba ataraboneka nkaba mfite Impungenge ko Umugabo wanjye ashobora no kugirirwa nabi. Nkaba nsaba inzego zibishinzwe gukurikirana Icyo kibazo cy’umugabo wanjye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasabye abaturage gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko byose bikorwa ku neza yabo hagamije kurinda ubuzima.
Yagize ati “Abaturage bagomba kumenya ko Covid-19 ihari bagakurikiza amabwiriza kuko byose bikorwa ku neza yabo ngo turengere ubuzima, nibategereze bubahirize amabwiriza nihaza n’andi nayo tuzayashyira mu bikorwa ariko birinde gushyira ubuzima bwabo mu kaga”.
Yakomeje agira ati “Turabibutsa ko n’ubwo ntawe udafite uburenganzira bwo kubaho no gukora ibimuteza imbere, bidaha uwo ari we wese urubuga rwo kwigira icyigenge. Niyo mpamvu ubirengaho wese afatwa agahanwa”.
rwandatribune yashatse kuvugisha umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu ku kigiye gukorwa nyuma yuko uwo mukuru w’Umudugudu atorotse akajyana n’amapingu ndetse na n’ubu akaba ataboneka, dukora iyi nkuru, twagerageje kuvugisha uyu muvugizi kuri telephone ntibyakunda, dukoresheje ubutumwa bugufi adusubiza ko ahuze.
Ndacyayisenga Jerome
ubwo se ayo amande y’100.000 ni ayiki?