Mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza akagari ka Cyabararika umudugudu wa Yorodani ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 26 Nzeri 2019 hagaragaye uruhinja rwajugunywe mu musarani rwamaze gupfa.
Umwe mu baturage wabonye ibi bwa mbere, avuga ko ubwo yinjiraga mu bwiherero yabonyemo ikintu kidasanzwe akihutira kubimenyesha abaturanyi bareba bagasanga ari uruhunja rupfunyitsemo.
Amakuru yahise atangwa n’abaturage avuga ko uru ruhinja ari urw’umubyeyi bo bazi neza cyane ko asanzwe utuye muri kariya have ariko twe twahisemo kumwita Ayinkamiye.
Aba baturage ngo bahise bihutira gushaka uyu ‘Ayinkamiye’ ukekwaho kwihekura, abanza kubihakana icyakora ageze nyuma arabyemera ariko avuga ko bitabaye abishaka.
Uyu mubyeyi avuga ko yari asanzwe abizi ko atwite ariko ‘inda itaragera igihe cyo kuvuka’, kuba rero ngo yavuyemo bikaba byabaye iby’impanuka atabishaka.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko iki kibazo rwamaze kukimenya kandi rwakinjiyemo ngo hamenyekano ukuri, aho uyu Amina ukekwaho kwihekura yahise ajyanwa kwa muganga kimwe n’umurambo w’umwana we ngo hafatwe ibimenyetso by’ibanze bizafasha mu iperereza.
Umuvugizi w’uru rwego MBABAZI Modeste yagize ati :”Nibyo ayo makuru twayamenye kandi ubu twanatangiye iperereza aho uwo mugore ukekwaho kwihekura yatawe muri yombi, ubu abanje kugezwa kwa muganga ngo badufashe kubona ibimenyetso by’ibanze”.
Ingingo ya 123 y’itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko “Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).
Emmanuel Bizimana