Umwana wa kabiri muri batatu bakubiswe n’umugabo witwa Izabayo Théodore utuye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Kigombe, Umudugudu wa Rukereza, abaziza ko bahoraga bajya iwe gusaba abana be ibiryo, na we byemejwe ko yitabye Imana azize ibikomere.
Ni amakuru yamenyekanye ahagana saa moya za mugitondo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020, aho urupfu rw’uyu mwana rukurikiranye n’urwa mugenzi we Isubirizigihe Fabrice w’imyaka 11, waraye ashizemo umwuka, akubiswe n’uyu Izabayo umurambo we akawuta mu mugezi, agahita atoroka.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukereza Nsengiyumva Innocent, yemeje ko umwana wa kabiri na we yitabye Imana azize inkoni yakubiswe.
Yagize ati “Uwo mwana nawe amaze gupfa muri iki gitondo kubera inkoni yaraye akubiswe na Izabayo Théodore amuziza ko yagiye gusaba abana be ibiryo, abaye uwa kabiri kuko undi na we yaraye apfuye.”
“Gusa abana be bakomeje kutubwira ko no mu kazi k’ubuganga yakoraga ku Bitaro bya Shyira yari umunyamahane ku buryo yari yaranahagaritswe, ubu aracyashakishwa kuko akimara kubikora yahise atoroka.”
Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr.Muhire Philbert, yavuze ko uyu mwana bamwakiriye amerewe nabi cyane, bagahita bamwohereza muri CHUK ari naho yaguye.
Yagize ati “Uwo mwana twamwakiriye ameze nabi cyane, yakomeretse umubiri wose cyane ku mutwe, yavunitse amaboko yombi n’ukuguru, ku buryo twaketse ko yaviriye imbere mu bwonko, twahise tumwohereza CHUK mu ijoro ryakeye, nyuma nibwo twumvise amakuru ko yahise apfa.”
Umwana wa gatatu mu bakubiswe witwa Urinzwenimana Epiphanie w’imyaka 10, aracyavurirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, kuko we atakomeretse cyane. Yatangiye koroherwa ku buryo abaganga bizeye ko aza gusezererwa.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rukomeje gushakisha Izabayo Théodore ukekwaho ubu bwicanyi, wahise atoroka akimara kubikora.
Uwimana Joselyne