Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 03, Kamena, 2020, Bernard Habimana wari umwe mu bakorana bushake mu gukumira ibyaha( Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention) yishwe atemwe n’umuhoro. Yari avuye gukangurira abaturage kwirinda covid-19. Byabereye mu murenge wa Muko muri Musanze
Habimana w’imyaka 33 y’amavuko yari yarashakanye na Nyirazaninka akaba yishwe n’uwitwa Flodouard Dushimimana wahise yishyikiriza Polisi ikorera ku murenge wa Muko.
Umwe mu baturanyi ba Nyakwigendera yabwiye Rwandatribune.com koa ko Habimana yari afite akazi yihangiye ko gufotora ababishaka bakamwishyura.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Triphose Murekatere avuga byabaye mu kagoroba hari saa kumi n’ebyiri n’igice(18h30’).
Yemeza ko uwishwe yatezwe igico n’uwamwishe akamutema.
Ati: “ Hari ku mugoroba atashye avuye mu bukangurambaga bwo kwirinda covid-19. Uwamwishe akaba yamutegeye mu nzira. Uwishwe yari yiriwe ku murenge twakoranye inama irangiye aca ahantu mu gasoko gukangurira abantu kwirinda covid nyuma atashye nibwo uwari wamuteze igico amutemye n’umuhoro aramwica.”
Murekatete avuga ko Dushimimana yarangije kwica Habimana agahita yishyira Polisi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko asaba abaturage bo mugace ayobora kwibuka ko urukundo n’ubumwe ari ingenzi kugira ngo abantu babane neza, bubake Ndi Umunyarwanda ihamye.
Yabasabye kujya bageza ku buyobozi amakuru y’abantu bafitanye amakimbirane cyangwa ikindi cyose gishobora kuba intandaro y’amakimbirane.
Hategekimana Claude