Musanze:Abahagarariye umuryango wa Bariyanga wari Perefe wa Ruhengeri baravuga ko bariganijwe imitungo ye igatezwa cya munara batabizi.
Umukecuru uhagarariye umuryango w’uwari Perefe wa Ruhengeli mbere ya jenoside Bariyanga Sylivestre bavuga ko bariganijwe imitungo yabo mugihe cy’ inkiko gacaca kuko ngo bavuze ko yasahuye inka mu Ishyamba za Gishwati ahunga ajya muri Zayire kandi yarishwe mu gihe cya jenoside igitangira.
Bariyanga wahoze ayobora Perefegitura ya Ruhengeli mbere ya jenoside akaba yaranafite imitungo itimukanwa harimo amazu abiri yarafite muri Ruhengeli ubu akaba ari mu karere ka Musanze ndetse nindi yarituyemo umuryango we muri Kigali kuri CND ubu ni hafi y’inteko ishingamategeko.
Kabudensiya Nyirakanyana ni mushiki wa Bariyanga Sylivestre atuye mu karere ka Musanze,Umurenge wa Muko avuga ko bariganyijwe bagaterezwa cyamunara imitungo y’umuvandimwe wabo mubintu batazi kuko bagiye kubona babona haje abantu bavuga ko baje kugurisha amazu y’umuvandimwe wabo bavuga ko ngo yasahuye ibintu muri genocide none bakaba baje kwiyishyura.
Yagize ati;mu buyukuri umuvandimwe wacu yarafite urugo I Kigali nubwo yakoraga ino mu Ruhengeli ariko umugore we n’abana be babaga iyo Kigali hariya kuri CND mbere yuko rero jenocide iba yari yagiye i Kigali gushyingura umuntu wo mu muryango wari wapfuye birangiye agumayo intambara ihita iba bahise bamwica ku munota wambere kuko Habyarimana yapfuye nk’uyumunsi ;
bukeye nawe twumva ngo bamwishe we n’abana be ndetse n’umugore we hasigara umwana umwe warukiri muto muri bo ari mubufaransa, ikindi Kandi nta hantu yanditse mu bitabo bya Leta ko yaba yarakoze jenocide kuko ntiyarariho we yari yapfuye ku munota wambere.
Uyu mukecuru akomeza avuga ko yaje gutungurwa no kubona abantu baturutse mu karere ka Ngororero baje guteza cyamunara ibye bavuga ko ngo yabatwariye inka muri Gishwati mugihe yahungaga,akavuga ko atazi igihe izo manza zabereye n’abamushinje aho baturutse we akaba yarabonye abantu baza guteza cyamunara imitungo ye baza kwandika basaba ko byahagarara bakabanza bakabikurikirana ariko ngo biranga biba ibyubusa
ibintu avugako umuhesha w’inkiko Me.Irakiza Elie afatanyije n’uwitwa Songa bari babifitemo uruhare kuko ngo aho yajyaga kurega hose baramuhamagaraga bakamutera ubwoba amubwirako ibyo arimo byose ntacyo azageraho .
Kandi ko niba ashaka amahoro yabireka ,ikindi nuko yaje no kwandikira Minisiteri y’ubutabera nabyo bikarangira atabonye igusubizo.
Uyu mukecuru kandi avuga ko yarenganijwe kuko ngo ibisabwa ngo hatezwe cyamunara imitungo y’umuntu bitubahirijwe kuko ngo ari amatangazo abanza kumanikwa mbere ntabyabaye ikindi nawe ubwe ntazi aho urubanza rwabereye kuko batarumenyeshejwe, nta nubwo bamubwiye ngo yishyure ngo abinanirwe
ahubwo yagiye kubona akabona bigabije umitungo baragurishije bandika asaba ko byahagarikwa ariko biranga biba ibyubusa ibintu avuga byateye ikibazo umwana wa Bariyanga akaba yumava atanifuza gutaha.
Rwandatribune.con yifuje umuhesha w’inkiko Me Irakiza Elie uyu mukecuru atunga agatoki ko yabikoze nkubifitemo inyungu akavugako yanamuhamagaraga amutera ubwoba twashatse kuvuga nawe kubijyanye n’uru rubanza kumurongo wa terefone adusubizako ntacyo twavugana yagize ati”abo baguhaye amakuru ugende baguhe n’ayandi njyewe ntacyo twavugana niba kandi wasomye ko ari njyewe warurangije wandike ibyo wasomye.
Jean Pierre Nkurunziza n’Umuvugizi w’Urwego rw’umuvunyi mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com avugako abo bantu bafite icyo kibazo basa naho bakirangaranye kuko hashize imyaka myishi gusa abagira inama yo kugana abanyamategeko yagize ati”mubyukuru niba ari imanza zaciwe n’inkiko gacaca hakaba hashize igihe kingana gutya bararangaye ntibabyitaho gusa icyo nabagiraho inama nuko bareba umunyamategeko akabagira inama yicyo bakora,
akaba yabibafashamo kubijyanye n’itegeko niba bararenganijwe cyangwa se bakareba ko iyo cyamunara yakurikije ibisabwa n’amategeko.
Bishop Rucyahana John ni Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’igihugu kur’iyi ngingo we asanga imanza nkizo zaciwe nabi biri mu bibangamira ubumwe n’ubwiyunge niba koko byarakozwe mu buryo butaribwo yagize
yagize ati:niba Koko hari imanza zaciwe nabi bidakurikije amategeko ibyo nibimwe mu bituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho bityo bikaba bigoye kuba wafasha abantu kwiyunga hari amakosa yabayemo cyangwa se uburiganya mu kwishyurwa imitungo.
Mu Karere ka Musanze hamaze iminsi hari itsinda ry’Abahesha b’inkiko ritungwa agatoki n’abaturage mu kwibasira imitungo y’abantu bapfuye mu ntambara cyangwa bahunze aho iri tsinda rihimba imanza za Gacaca zitabayeho zigateza imitungo mu buryo bwa cyamunara zimwe mu manza zakomeje gusakuza harimo umutungo wa Rwabaringa wahungiye mu Buraya ndetse n’umutungo wa Sinayobye Emmanuel uba muri Amerika.
Uwimana Joselyne