Abakorere muri gare ya Musanze bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu cyobo kimenwamo amazi y’umwanda aturuka muri Shama restaurent.Aya mazi afite umunuko winubirwa na benshi ngo aturuka ahogerezwa ibikoresho bakoresha mu butetsi n’ibindi agana mu cyobo bateganyije.

Nk’uko bigaragara ku mafoto,iki cyobo cyaruzuye ndetse imyanda iba mu mazi amenwamo ikaba yaraboze ku rwego rwo kubyara inyo(udusimba duto duterwa n’umwanda)zikarenga icyo cyobo.
Bamwe mubo twaganiriye bakoreramo bavuga ko bagakwiye gufashwa icyo cyobo kigafungwa hagacukurwa ikindi kuko kibababamgamiye cyane kuberako habanukira cyane mugihe nk’iki cy’imvura.
Kubwimana Pascal ni umushoferi utwara abagenzi muri iyi gare, yagize ati “Mubyukuri namwe murabibona Kandi murabyumva pe umva nk’uyu munuko uri imbere yaho turira ubuse byabura gute kutubangamira icyakubwira noneho iyo imvura yaguye inyo zizamuka zikuzura hano hose ibaze nawe kurya ubireba ngaho ni mwibaze namwe ibyo bintu”
Habanabakize Papiasa nawe ati “Ibaze nko gutanga ayawe warangiza ukarya ibiryo ahantu hanuka nk’aha?nukubura uko tugira kuko ariho turira hatwegereye tugapfa kujyayo ariko twipfutse amazuru tukarya vuba vuba tugasohoka badufashije rero bagacukura ikindi cyobo kuko iki rwose yaruzuye byadufasha naho ubundi kizadutera indwara rwose pe”
Twifuje kuvugana na nyiri Shama Restaurent ariko ntiyatwemerera.
Umuyobozi wa Gare ya Musanze Nshimiyimana Habati avuga ko icyo kibazo bakizi Kandi ko bari kugikurikirana kuko basabye nyiri iyi restora gucukura ikindi kinogo gifite ubushobozi bwo kwakira aya mazi. Yagize ati ” twamusabye ko acukura undi mwabo muremure kuko uyu wuzuye akaba ariyompamvu aya mazi yaboze gutya “
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axel avuga ko icyo kibazo batari bakizi ariki ko bagiye kugikurikirana kuko birababaje kuba ahantu nk’aho hakirangwa umwanda .Yagize ati” Iki kibazo ntabwo twari tukizi ariko tugiye kugikurikira kuko birababaje kubona ahantu nkahariya hahurira abantu benshi noneho ari nko mu marembo y’umujyi wa musanze ariko hakaba hakigaragra umwanda nk’uwo,turabifatira umwanzuro”
Ubusanzwe iki cyobo bavuva ko kimaze imyaka irenga itatu gicukuwe ariko kuri ubu hakaba hashize igihe kinini bivugwa ko ibi byobo iyo byuzuye amazi avidurirwa amenwa mu mirima y’abaturage kuko batagira aho bayamena.
UWIMANA Joselyne