rwadatribune.com iheruka kubagezaho inkuru ivuga ku myizerere y’abarwanya Leta y’u Rwanda baba muri congo igaragaza ko hari amashyiga atatu agize FDLR, irisumba ayandi rikaba ari iry’iyobokamana ribabwirako bazafata igihugu igihugu cy’u Rwanda ari bake ndetse bitagombeye intwaro nyinshi.
Iyi myizerere y’ubuhanuzi bashyira imbere niyo yahejeje abarwanyi ba FDLR muri Congo babwirwa ko bazafata igihugu kuko ngo ari isezerano Imana yababwiye kandi bagomba kugifata ari bakeya .
Niyompamvu aba barwanyi badatinya gutera u Rwanda ari bake ndetse nta n’intwaro zihagije bitwaje.Mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Ukwakira mu karere ka Musanze mu mirenge ya Nyange ,Kinigi na Musanze habaye imirwano yakomerekeje abaturage b’u Rwanda benshi abandi bagera kuri 14 bahasiga ubuzima.
Bivugwa ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi 45 bafite imbunda zigera kuri 30 nazo zishaje.
Ndayisaba Alex w’imyaka 23 ni umwe bari bagabye iki gitero. Ngo yabwiwe ko baje gufata igihugu nka Gidiyoni uvugwa muri Bibiliya wanesheje aba Mediyani (abacamanza:7-19).
Yagize ati :“hari abanyamesengesho bahagarariye abandi bagera kuri batandatu bari bamaze iminsi mu masengesho kuburyo basenganga cyane inshuro nyinshi ku munsi noneho bayarangije batubwira ko Imana ibabwiye ko tugomba kugenda tugahita dufata igihugu mu minsi mike.
Banatubwiye kandi ko tugomba kugenda turirimba indirimbo ivuga ngo ‘kubita utababarira’ twinjira rero twizeye gutsinda ariko siko byatugendekeye baratubeshye.”
Mu barwanyi 45 bagabye iki gitero batanu bahise bafatwa naho 19 baricwa nk’ukoolisi y’u Rwanda yabitangaje kuwa 06 Ukwakira 2019.
Uwimana Joselyne