Musanze: Abaturage barambiwe abanyerondo bigize abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority babategera mu mayira bakabambura.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa cyuve mu Kagali ka Bukinanyana bavuga ko barambiwe n’abakora irondo (abahomegadi) bigize abakozi ba( RRA) kuko bamaze kubamaraho ibyabo bakabaka forode barangiza nabo bakabyitwarira bitwaje ibyo baribyo, aba baturage bakavuga ko bashyigikirwa na mudugudu bagasangira.
Abashyirwa mu majwi ko bahungabanya umutekano w’abaturage barimo uwitwa Baributsa Jean Claude wo mu mudugudu wa Mwidagaduro na Sinamenye wo mu Mudugudu wa mwirongi n’abandi, aho bavugwaho kwaka amafaranga abaturage no kwiyitirira abakozi ba Rwanda Revenue Authority (RRA) bagatangira abatwaye za forode bakazitwarira ariko hagatunga agatoki mudugudu wa Mwidagaduro ko nawe abashyigikira bakagabana.
Bamwe mu baturage bavuga ko barambiwe n’aba bita abambuzi kuko babambura ibintu bakabitwara bakunda kujya ahantu haba inzira za panya ubundi bakabambura ibintu byose bakitwarira.
Mukamana anathalie (izina twamwise kubw’umutekano we) yagize Ati “Aba bantu baraturembeje kuko bambura abaturage! iyo umuntu akoze agakosa gato ni uguhita bamwaka amafaranga wabyanga bakaba banatwara itungo rye, bazinduka ibicuku bajya gutega abatwara forode biyise abakozi ba Rwanda Revenue bakabigurisha ubundi bakabigabana na Mudugudu wa mwidagaduro, bakingirwa ikibaba nawe niyo mpamvu badacika kuri iyi ngeso”.
Mukamwezi Suzana nawe ati” Iki kibazo cy’aba homugadi kitugeze aha!! baraturembeje birirwa baka abaturage amafaranga, ubundi bakirirwa bafata abatwaye za forode nazo bakazitwarira, twakigejeje ku buyobozi ariko n’ubu kiracyagaruka, hari ubwo bigeze babaka uniforme tubona barongeye barazambaye”.
Umukuru w’umudugudu wa Mwidagaduro Nyirasafari Sawuya utungwa agatoki n’abaturage avuga ko bamubeshyera ko ari amashyari bamugirira yagize ati”ni koko aba bantu bazwiho imyitwarire mibi ihungabanya umutekano w’abaturage ku buryo twanabafatiye icyemezo tunabakura mu kazi ariko abavuga ko tubakingira ikibaba barambeshyera babivugishwa n’amashyari bangirira”.
Umuyobozi w’umurenge wa Cyuve w’agateganyo Uwabera Alice nawe yemeza ko iki kibazo abaturage bakibagejejeho nyuma bagafata umwanzuro wo guhagarika mu kazi uyu Baributsa na Sinamenye ndetse bagahwitura n’abagenzi babo bari bafite imyitwarire mibi, gusa ngo ntiyamenye ko bongeye gusubira mu kazi, ikindi ngo ntiyamenye ko Mudugudu wa Mwidagaduro bashyira mu majwi kubahishira abikora ngo gusa bagiye guhagurukira iki kibazo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP. Alexis Rugigana avuga ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo, ubwo busambo ni bubagaragaraho bazabihanirwa.
Ati “ni ubwa mbere icyo kibazo tucyumvise ariko tugiye kuyikurikirana kuko nubwo bagira urwego rwabo rubarebera ariko nabo ni abaturage nkabandi niyompamvu tugiye kuyikurikirana habona ibimenyetso bibahama bagahanwa”.
Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 300 riteganya ko umuntu wese ukora ubujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ibyiri kugeza kuri eshanu ku byo yatwaye.
Uwimana Joselyne