Hashize imyaka isaga itatu , Komite Njyanama y’akarere ka Musanze ifashe icyemezo cyo kwimurira irimbi rusange mu kagari ka Kigombe , umurenge wa Muhoza mu butaka bw’akarere ariko nyuma yaho iki cyemezo cyaje gusubirwamo , aho irimbi rusange bivugwa ko rizimurirwa mu mudugudu wa Mukungwa mu
kagari ka Kabirizi mu murenge wa Gacaca.
Ubwo Randatribune.com yaganiraga n’abaturage b’imidugudu ya Kavumu na Mugara mu kagari ka Kigombe mu kwezi k’Ugushyingo 2019 , bavugaga ko batishimiye icyemezo cyo kwimurira irimbi mu murenge wa Gacaca kuko bavugaga ko ari kure yabo cyane ko ngo n’ubushobozi buke butabakundira mu guherekeza uwabavuyemo kuko ngo bibasaba amafaranga batashobora kwigondera ubwabo.
Kuri iki kibazo , umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine , yadutangarije ko
kwimurira iryo rimbi mu murenge wa Gacaca byatewe n’imiterere y’umuhanda mubi wagombaga kugera aho iryo rimbi ryari gushyirwa mu kagari ka Kigombe ,bityo hafatwa icyemezo cyo kurijyana mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Gacaca .
Yagize ati “ Nibyo koko , icyemezo cyo kujyana irimbi mu kagari ka Kigombe rivuye Bukinanyana cyari cyo , gusa ni uko twasanze umuhanda wagombaga kujyayo utameze neza , bityo duhindurira irimbi mu murenge wa Gacaca kuko naho akarere kahafite ubutaka.”
Ku rundi ruhande Rwandatribune.com yanyarukiye mu mudugudu wa Mukungwa mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Gacaca ngo yihere ijisho aho iryo rimbi riherereye , n’intera ihari ugereranije n’abaturage b’imirenge ya Cyuve , Musanze , Kimonyi , Muhoza na Muko izashyingura muri iryo rimbi rusange. Ku ntera y’ibirometero bisaga 10 uvuye muri iyi mirenge yavuzwe haruguru , kujya gushyingurayo n’amikoro make y’abaturage usanga ari ibintu bitaborohera.
Ikindi Rwandatribune.com yabashije kumenya ni uko ubu butaka buzimurirwamo irimbi atari ubw’akarere nk’uko umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yabivuze mbere ahubwo ni ubw’abaturage nabo bari kwijujuta ko ingurane bahawe itajyanye n’amasambu yabo ndetse ngo hari n’ababaruriwe
amazu ariko ntibishyurwa.
Bamwe mu baturage bari bafite amasambu kuri uyu musozi wafashwe ngo ariho himurirwa irimbi bavuga ko bahawe “intica ntikize” babikura mu maso cyane ko ngo nta n’aho basinyiye iyo ngurane bahawe.
Mukandekezi Clémentine ni umwe mu baturage bafatiwe amasambu yabo ahagomba gushyirwa irimbi. Ku bwe ngo ingurane bahawe ntijyanye n’amasambu yabo n’ibyarimo ndetse ko babangamiwe n’irimbi kuko ngo batishyuye amazu yabo akaba yarasigaye abangikanye n’irimbi.Ibintu bavuga ko bibahungabanyije cyane.
Aragira ati “ Baza gupima hano , bari babariyemo n’ingo 4 zegereye irimbi kuko bisa nk’aho irimbi ryageze mu mbuga. Twandikiye Njyanama y’akarere dusaba ko batwimura , tukava mu irimbi ariko ntibigeze badusubiza.”
Ku bijyanye n’ingurane y’ “intica ntikize” bahawe avuga ko nta cyo bari gukora ngo bayange kuko ngo nta yandi mahitamo bari bafite.
Aragira ati “ Baraje , baratubarira , nyuma tumaze gutanga ibya ngombwa ,baraza baturemesha inama , buri wese bamwongorera amafaranga azafata ,batubwira ko byagenwe n’ubugenagaciro. Igihe cyarageze turayafata nta kundi twari kubigenza kuko batubwiraga ko byemejwe kandi nitwagombaga kuburana gusa ntibyadushimishije.”
Ndereyimana Louise nawe ni umwe mu babariwe ariko yishyurwa atamushimishije ku mirima ye itatu yafashwe .
Aragira ati “Amafaranga batugeneye ku masambu yacu ni ‘ intica ntikize’ kuko nka njye , ku masambu yanje atatu bampaye 1.800.000 frw ngerageza kuyashakamo ahandi ndahabura arinda kumfira ubusa. Tuyahabwa ,
batubwiraga ngo umugenagaciro ni uko yabigennye , gusa twarahombye.”
Umusaza Renzaho Tharcisse uvuga ko gutura mu irimbi bimubangamiye ko Leta yakora ibishoboka
byose ikahabakura.
Yagize ati “ Aha duhagaze ni aho akarere ka Musanze kifuje ko hakwimurirwa irimbi rya Bukinanyana. Icyo tuvuga kitubangamiye ni uko baje kutubarurira ,dutanga ibya ngombwa , dufunguza amakonti (Comptes) ngo bazadushyirireho amafaranga , birangira babitugaruriye duhomba amafaranga twakoresheje.
Urabona ko kuva hano iwanjye kugera ku irimbi ni mu metero cumi n’eshanu
(15). Ibintu bidasanzwe n’ahandi hose hari amarimbi rusange. Twaranditse ariko
ntibaradusubiza nibadufashe , badutandukanye n’irimbi.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine aganira
n’umunyamakuru wa Rwandatribune .com kuri Telefoni ye igendanwa Yagize ati “ Twatanze ingurane (expropriation) ku baturage , gusa ndabibaza kuko tugomba kuritangira vuba kandi nindangiza kubibaza ndabasubiza.”
Kuva kuwa 27 Mutarama 2020 kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru kuwa 30 Mutarama 2020 Umuyobozi w’akarere Nuwumuremyi ntiyongeye kwitaba telefoni y’umunyamakuru ndetse no gusubiza ubutumwa bwe bugufi bwamubazaga impamvu mu nkuru ibanziriza iyi yatangarije rwandatribune.com ko aho irimbi rizimurirwa ari mu butaka bw’akarere nyamara ari ubw’abaturage.
Kuba umuyobozi w’akarere ka Musanze yaratangaje mbere ko ubutaka buzimurirwamo irimbi ari ubw’akarere nyuma akaza kwemera ko abaturage babutuye bahawe ingurane byateye kwibaza niba umuntu ahabwa ingurane mu butuka butari ubwe.
SETORA Janvier