Ni amakuru yamenyekanye muri iki gitondo cyo kucyumweru taliki ya 25/20/2020 ko mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Gahama, inka yari yaratanzwe muri gahunda ya Girinka y’uwitwa Mugabo Innocent yatemwe irakomereka bikomeye, nyirinka niwe watawe muri yombi kuko ubu ari mu maboko ya RIB.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakoro, Mukankusi Eugénie, avuga ko aya makuru bayamenye mu gicuku ahagana mu masasita z’ijoro ubwo uwatemewe inka yatabazaga abari ku irondo.
Avuga ko bakeka nyir’inka kuko atari ubwambere iy’inka itemwa Kandi ko n’inyana yayo yigeze kwibwa iburirwa irengero ,abaturage batanga amakuru ko ashobora kuba ariwe wabikoze kuko yari igeze n’igihe cyo kwiturwa.
Yagize ati : nahamagawe n’abanyerondo bambwira ko batabaye uyu mugabo, bagasanga yatemewe inka twagezeyo turi kumwe na Polisi, turakeka ko nyir’iyi nka ariwe wabikoze kuko mu gihe twari muri guma mu rugo iyi nka yaratemwe mu gihanga no ku kaboko atanga amakuru akererewe.,Inka yavuwe ukwezi kose, akanavuga ko nta muntu babana nabi yakeka ko yabikoze.
Akomeza avuga ko kuva yaho inyana y’iyi nka yari igeze igihe cyo kwiturwa nayo yaribwe iburirwa irengero, nabwo mu makuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko ariwe wabigizemo uruhare kugira ngo bayibe ndetse bakanavuga ko iyi nka ,itemwa bwa mbere bakeka ko ariwe wabikoze ugereranyije n’igihe yatangiye amakuru.
Kuri ubu Mugabo Innocent ari kuri RIB sitatiyo ya Cyuve naho iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uwokoze ayo mahano.
Uwimana Joselyne
Hi mukomerezaho