Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, mu karere ka Musanze witwa Kanyarukato Augustin ari mu maboko ya RIB kuri Stasiyo ya Muhoza, aho akurikiranyweho gufunga umuturage mu buryo butemewe n’amategeko witwa Munyaneza akaba yaramufungiye ku biro by’Umurenge akamumazamo iminsi igera kuri itandatu amuziza kubaka mu buryo bunyuranije n’amategeko, ikindi kandi amuca n’amafaranga ibihumbi Magana 300.
Rwandatribune.com mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yemeje aya makuru aho yagize ati: Koko Kanyarukato Augustin wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca namenye ko afitwe na RIB Station ya Muhoza ,hari ibyo imukurikiranyeho, gusa sindamenya amakuru yose RIB niyo iribuze kugira ibyo idutangariza byuzuye, kuko kugeza ubu nta yandi makuru nanjye mfite.
Umwe mu baturage babyiboneye utifuje ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we yabwiye Rwandatribune.com ko icyo bakeka ari uko uyu Muyobozi yaba akurikiranyweho gufunga umuturage witwa Munyaneza amushinja kubaka mu buryo butemewe, akamumazamo iminsi itandatu nta rwego na rumwe rubizi.
Yagize ati: Munyaneza yafunzwe na Gitifu wacu amuca ibihumbi 300 by’amande, Munyaneza abona ibihumbi ijana umugore yari avuye kuguzaguza agira ngo arekurwe Gitifu akora gitansi yayo mafaranga ariko ntiyamurekura kugeza ubwo RIB yinjiye mu kibazo. Si Munyaneza gusa kuko uyu mu Gitifu yirirwa afunga abaturage ngo ntibatanze mitiweli mbese nyine Kasho y’umurenge ihora yuzuye.
Ese iki cyaha Bwana Kanyarukato Augustin akekwaho amategeko ahana y’uRwanda akivugaho iki?
Mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda itegeko No:068/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 151 iragira iti:
“Umuntu wese, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma, ufungirana umuntu uwo ariwe wese mu buryo butemewe n’amategeko aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Twashatse kumenye icyo Ubuyobozi bwa RIB bubivugaho twahamagaye Madame Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi wa RIB kuri telephone ye ngendanwa ntiyayitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, andi amakuru arambuye turayabagezaho nyuma ubwo turaba tumaze kuvugana n’Umuvugizi wa RIB.
Yanditswe na Uwimana Joselyne.