Umugabo witwa Tuyisenge w’imyaka 23 wo mu murenge wa Gataraga akagari ka Mudakama arakekwaho kwica umugore we w’imyaka 32 witwa Uwurukundo Claudine babanaga mu buryo butemewe n’amategeko kuko umugabo we yari yarapfuye agahita aburirwa irengero.
Aya mahano yamenyekanye mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeri ahagana sacyenda n’igice bikaba byamenyekanye ubwo umwana wa nyakwigendera yahuruzaga abanyerondo bahagera bagasanga umurambo w’uyu mubyeyi mu mbuga yamaze kwitaba Imana naho umugabo we yatorotse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga Munyambonera Joseph yemeje aya makuru mu kiganiro amaze kugirana na Rwandatribune.com avuga ko aribyo Koko uyu mubyeyi w’abana batatu wari umupfakazi akaza kwinjirwa n’uyu mugabo Tuyisenge ko bamusanze mu mbuga yapfuye amakuru bahawe n’umwana w’uyu mugore w’imyaka icyenda.
Aho yagize ati:ni amakuru twahawe n’umwana we mukuru, yasigiwe n’umugabo wa mbere aho yahuruje abanyerondo baza bagasanga yamaze kumwica amuteye ibyuma, uyu mwana Kandi yatubwiye ko mu ijoro hagati bari batonganye bapfuye telefone nuko bakaza kurekeraho bakajya kuryama, umwana avuga ko yongeye kwicura asanga uwo mugabo wa nyina ari gukurubana nyina amusohora hanze maze asohoka yomboka ahamagara abanyerondo baje basanga yashizemo umwuka, umugabo nawe yumvise abantu ahita atoroka nanubu arashakishwa kubufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga Munyambonera Joseph yatanze ubutumwa asaba ko abaturage bakangurirwa gutanga amakuru kugirango uwo mugizi wa nabi atabwe muri yombi cyane ko bagize ubwoba kubera icyo gikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe n’uwo mugabo cyo guteragura ibyuma uwo bashakanye.
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigenda wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeli gukorerwa isuzuma ngo barebe icyamwishe naho uwa mwishe aracyashakishwa.
Ibi bibaye kandi hasize iminsi itatu tubagejejeho inkuru y’urupfu rw’Umuyobozi w’ishuri nawe watoraguwe k’umugezi yishwe muri uyu Murenge wa Gataraga.
Uwimana Joselyne