Mu murenge wa Muhoza,Akagari ka Kigombe umudugudu wa Rukereza umugabo witwa Imanazabayo Theodore w’inyaka 40, yakubise abana b’abaturanyi bajyaga baza gusaba ibiryo mu masaha yo kurya umwe muribo w’imyaka 11 witwa Isubirizigihe Fabrice ahita apfa ,maze amuta mu mugezi naho abandi babiri yabakubise cyane ,ariko ntibapfa kugeza ubu bari kwa muganga aho bari kwitabwaho.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ahagana sacyenda, aho aba bana bombi yakubise ari abaturanyi be b’abakene we akavuga ko ataribo ahahira.
Umuyobozi w’umudugudu aho iki cyaha cyabereyemo akaba yemeje aya makuru ,mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com,yemeje aya makuru avuga ko: Koko uyu mwana yapfuye Kandi ko yakubiswe n’uyu mugabo.
yagize aho yagize ati:ubusanzwe ngo yari aziko aba bana b’abaturanyi bajyaga gusaba ibiryo abana be, kuko rero batishoboye ari abakene bakundaga kubikora maze aza kububikira arabafata abatwara mu rugo iwe ,maze arabakubita kugeza umwe apfyuye,gusa n’abandi batwawe kwa mu ganga ari indembe.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ngo uyu mugabo atashakaga ko aba bana baza gusaba ibiryo abana be, kuko ngo atabahahira akaza gufata umwanzuro wo kububikira rero kuko yarazi aho bahagarara basaba ,abana be ibiryo bagira amahirwe make arabafata.
Urinzwen’imana Epiphanie ari mukigero cy’imyaka 10 naho undi witwa Nkurikiyemukiza Maombi afite imyaka 9 aba bombi bakaba bajyanwe kwa muganga naho uwakoze icyaha kuri ubu akaba yatorotse akiri gushakishwa.
Uwimana Joselyne
????Uwiteka amwiture ibimukwiriye.