Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni utemeranya n’umwanzuro umuhungu we w’imfura yafashe wo gusezera mu ngabo za Uganda yamugiriye inama yo kwisubiraho kuko we asanga akiri muto.
Ni nyuma yuko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ufite ipeti rya Lt Gen mu ngabo za Uganda akaba umujyanama we mu by’umutekano n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, yari yatangaje ko asezeye mu ngabo nyuma y’imyaka 28 anoza akazi ke.
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko Museveni yagiriye umuhungu we inama yo kuguma mu gisirikare kuko ngo imyaka ye yo gusezera itaragera.
Mu mwaka ushize 2021, Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko ibyo yasabye ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda byo kubakira amacumbi abasirikare bakuru amacumbi no kurandura ruswa igaragara mu buyobozinbukuru bw’ingabo za Uganda (UPDF) bidakozwe azasezerana mu ngabo za Uganda muri uyu mwaka 2022.
Ubwo yatangazaga ibyo kuva mu gisirikare hari ababihuje no kuba yaba agiye kwinjira muri politiki yanamugeza no gusimbura se.
Nkuko bisanzwe bizwi mbere yo kwinjira mugisirikari hari amabwiriza uhabwa bityo niyo ushaka kukivamo cyangwa gusezera hari amategeko abigenga nayo aba agomba kubahirizwa.
Umuhoza Yves
Kuyobya umurari nibintu bisanzwe, kubatazi M7 barabifata nkukuri, icyihishe inyuma nukurangaza abasesenguzi kugirango badatekereza kuri gahunda ya MUHOOZI PROJECT. Nonese asezeye ngo ajye guhinga?