Mu kiganiro Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatanze kigaruka ku mateka n’intandaro y’ibibazo biri mu Karere k’ibiyaga bigari, yashinje igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gusiragiza umutwe w’inyeshyamba wa M23, kikirengagiza ko byangiza umutekano w’Akarere muri rusange.
Yavuze ko ikibazo cya M23 kiri mu biteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ariko DRC ikaba ikomeza kucyirengagiza kidasaba ibintu bikomeye.
Yakomeje avuga ko kuba uyu munsi igihugu cya Congo cyugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke, ari ibintu bifite imizi mu mateka maremare y’iki gihugu,cyane cyane mu byemezo byagiye bifatwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi birimo no kwica Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Yavuze ko guhuzagurika kwa Congo no kutagira ubuyobozi n’inzego z’umutekano zihamye byatumye muri iki gihugu havuka imitwe myinshi y’iterabwoba.
Perezida Museveni yavuze ko ubuyobozi bwa DRC budakwiriye kwitiranya Umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’indi mitwe yindi kuko yo ifite impamvu zumvikana zituma irwana kandi ibyo isaba byose bikaba byumvikana ndetse birino mu masezerano yasinywe n’abahoze ari abayobozi b’icyo gihugu.
Yagize ati “M23 yo ni ikibazo cya politike gishobora gukemurwa n’ibiganiro. Nta kibazo kinini mbonamo kuko aba bantu ba M23 sinkeka ko ibyo baka bihambaye nko gusangira ubutegetsi, oya. Nababajije kumpa urutonde rw’ibyo bashaka, bambwira ko bashaka kubona ububasha n’uburyo bwo gusubira aho bari batuye ndetse bagashyirwa no mu gisirikare.”
Perezida Museveni yakomeje avuga ko “atumva uburyo ibintu nk’ibi bishobora kuba ikibazo.”
Yavuze ko nyuma yo kumva ibyo M23 ishaka yagerageje kuvugisha Tshisekedi amwumvisha ko akwiriye kumvikana nayo.
Ati “Turashishikariza Tshisekedi tumubwira tuti ushobora kumvikana n’aba bantu, kuko iyo baza kuba badashaka ibiganiro twari kubafata nk’abarwanyi badashaka amahoro ndetse tukabarwanya, kuki utabaha bimwe mu byo bashaka babyanga noneho tugashakira hamwe umuti, ariko akavuga ati bakwiriye kubanza kurambika intwaro hasi, ubundi ibiganiro bikaza nyuma?”
Museveni yavuze ko iyi mvugo ya Tshisekedi yo gusaba abarwanyi ba M23 kubanza gushyira intwaro hasi bagasubira mu byabo mbere yo kumvikana, yasaga no kubasiragiza kuko n’ubwo baheruka Gufata Umujyi wa Goma, niko byagenze.
Yasoje umubwira ngo “Uribuka ko ibyo byabaye mbere, aho bafashe Goma mu myaka ishize, twabumvishije kuva muri Goma ubundi nyuma bagabwaho ibitero n’Ingabo za SADC ndetse ibibazo byabo ntibyakemurwa.”
Uwineza Adeline