Maj Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yagize icyo avuga ku gace ka Mushake gaheruka gusubira mu bugenzuzi bwa FARDC.
Mu kiganiro yagiranye na Rwanda tribune.com, Maj Willy Ngoma , yavuze ku ko kuba Ingabo z’Uburundi zaremeye gusubiza FARDC ,ubugenzuzi bw’agace ka Mushaki, ari ubugambanyi ndetse ko M23 itazakomeza kubyihanganira.
Yagize ati:” Twasize agace ka Mushaki mu bugenzi bw’Ingabo za EAC Isi yose ireba. Kuba Ingabo z’Uburundi zemera ko FARDC igasubiramo binyuranyije n’imyanzuro ya Luanda kandi ntabwo tuzakomeza kurebera.
Yakomeje agira ati:” Mutegereze muzareba uko tuzabigenza.”
Agace ka Mushaki, kari karigaruriwe n’umutwe wa M23, nyuma uyu mutwe uza kugasiga mu bugenzuzi bw’Ingabo z’Uburundi ziri mu butumwa bwa EAC bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
M23 ,yemeye kurekura aka gace ,mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nirobi yafashwe n’Abakuru b’ibihgu byo mu karere.
Impande zombi, zari zemeranyije ko uduce twarekuwe na M23, tutagomba gusubira mu bugenzi bw’ingabo za Leta hatarabaho ibiganiro hagati ya M23 na Kinshasa.
Nyuma y’igihe aka gace kari mu bugenzuzi bw’Ingabo z’Uburundi, kuri ubu zagashubije mu bugenzuzi bw’Ingabo za Leta FARDC , ibintu bitashimishije na busa Umutwe wa M23 ukavuga ko ugomba kugira icyo ubikoraho.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com