Umuyobozi w’Ishyaka UNC, Vital Kamerhe yasezeranije abatuye intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ko intambara n’uburibwe bamaze iminsi babuterwa n’imitwe yitwaje intwaro bumaze gukabya,anemeza ko bafite gahunda yo guhagarika ibyo byose mu minsi ya vuba.
Ibi Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Tshisekedi yabigarutse ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa 12 Nzeri 2022.
Mu ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye kumwakira kuri Sitade ya Afia iri mu mujyi wa Goma, Kamerhe yavuze ko zimwe mu mpamvu zamuzinduye ari ukuza kureba uko umutekano mu burasirazuba uhagaze mubyo yise urugendo rw’amahoro.
Yagize ati:“ Ntabwo naje hano gukora Politiki mu gihe amaraso ya bene wacu akomeje kumeneka. Naje ngo ntange icyizere ku bavandimwe banjye. Tugomba gushyira iherezo kuri izi ntambara”
Vital Kamerhe yavuze ko umutekano mu burasirazuba kugirango ugaruke, hakenewe kwishyira hamwe kw’abaturage n’ubuyobozi ati:”Buri kimwe nitwe kireba. Niba tudashaka kunga ubumwe ntituzatsinda. Dukeneye kwizera Imana, ubundi ibisigaye ikaba ariyo ibikora.”
Yakomeje avuga ko kuba mubaje kumwakira harimo Abahutu, Abatutsi, aba-Nande n’Abashi ari ikimenyetso cy’uko bakeneye ko hari intambwe iterwa.
Byitezwe ko none kuwa13 Nzeri 2022, Vital Kamerhe asura imwe mu mijyi y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho azava yerekeza mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuwa 15Nzeri 2022.
Urugendo rwa Vital Kamerhe rwabanje gukomwa mu nkokora na Polisi , nyuma yo gukekako uyu mugabo umaze iminsi asezeranya abaturage kwirukana M23 , yaba aje muri iyi ntara mu bikorwa bigamije kumushakira igikundiro mu baturage cyazamufasha guhatana mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu mwaka 2023.