Uhuru Kenyata wahoze ayobora igihugu cya Kenya akaba n’umuhuza mu biganiro bya Nairobi bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, yavuze ko hakenewe izindi ngabo byihuse zigomba kujya mu Burasirasirazuba bwa DRC.
Mu itangazo Uhuru Kenyata yashize ahagaragara kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023 , yasabye ibihugu bigize umuryango wa EAC bigomba kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa DRC, kozohereza vuba na bwangu.
Uhuru Kenyata, akomeza avuga ko izi ngabo zikenewe mu duce M23 yamaze kuvamo n’utundi biteganyijwe ko ishobora kuvamo mu gihe kiri imbere mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Nairobi na Luanda igamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibi bihugu kandi, ngo bigomba kwihutisha igikorwa cyo kohereza ingabo zabyo mu Burasirazuba bwa DRC kugirango zitangire ubutumwa bwazo no kurinda umutekano w’Abaturage.
Yasabye kandi imitwe yitwaje intwaro yose irebwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi irimo FDLR ,kuyishyira mu ngiro igahagarika ibikorwa byayo mu burasirazuba bwa DRC.
Kugeza ubu, igihugu cya Kenya n’Uburundi nibyo bimaze kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa DRC mu gihe iza Sudani y’Amajyepfo na Uganda zitegerejwe mu gihe kiri imbere.
Uhuru Kenyata, asohoye iri tangazo mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera muri teritwari ya Masisi hagati ya M 23 na FARDC ifatanyije na FDLR, CMC Nyatura ,APCLS n’abacanshuro b’ababazungu ,aho M23 ikomeje kubakubita inshuro no kwigarurira ibice byinshi.