Guverineri w’intara y’iburengerazuba Dushimimana lambert yasabye abaturage batuye mu karere ka Rubavu kwitonda no kuba maso kubera ibibazo by’umutekano muke biterwa n’Aba nyecongo.
Mu gikorwa ngaruka mwaka cyo gutera ibiti cyabaye kuwa 28 ukwakira 2023 ku munsi w’muganda usoza ukwezi, guverineri w’intara y’iburengerazuba Dushimimana lambert yasabye abaturage batuye mu karere ka Rubavu by’umwihariko abakora ubucuru bw’ambukiranya imipaka hagati y’aka karere na Kivu y’Amajyaruguru kwitonda no kuba maso.
Mu kiganiro umuyobozi w’intara y’iburengerazuba yagiranye n’itangazamakuru nyuma yuko asoje umuganda rusange, yavuze ko abaturage bo mu ntara ayoboye bafite ubushake bwo kubana neza n’abaturanyi babo bo muri kivu y’amajyaruguru .
Icyokoze cyo Guverineri Dushimimana, yakomeje avuga ko mu gihe abaturage bo mu gihugu gituranyi by’umwihariko muri kivu y’amajyaruguru nabo bashaka kubana neza na bagenzi babo bo mu Rwanda biteguye kubabanira neza , nyamara ngo mu gihe batabishaka bagatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitabahira kuko inzego zishinzwe umutekano ziri maso.
Yagize ati”abaturage bacu bafite ubushake bwo kubana neza n’abaturanyi babo bo muri Kivu y’amajyaruguru kandi nabo nibabishaka tuzababanira neza, ariko nibabyanga tuzabareka ,uwakwifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda aribeshya kuko igisirikare cyacu kiri maso ,ndamara impungenge abaturage bacu ko bakwiye kurya bakaryama kuko igihugu kirinzwe kandi neza,ndanasaba abaturage ba Rubavu bakorera ubucuruzi muri Kivu y’amajyaruguru kwitonda kubera umutekano muke uri muri ako gace.”
Ibi , guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, abisabye abaturage nyuma yuko hari umuturage wo mu karere ka Rubavu uherutse gukomeretswa n’isasu ryayobye rivuye muri congo , ubu akaba yaramaze kuva mu bitaro.
Hashize iminsi umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya congo utameze neza , biturutse ku kuba DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 ibirego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma
Ni mu gihe u Rwanda narwo, rushinja guverinoma ya DRC gukorana no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, washinzwe n’abantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi MU 1994 .
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com