Mu murwa mukuru wa Kenya, hatangiye inama ikomeye ihuza abanye congo bivugwa ko bakorerwa iyicarubozo na bagenzi babo, basangiye ubwenegihugu, ikaba iri bwitabirwe n’abo mu bwoko bw’Abahema, Abanyamulenge ndetse n’Abatutsi bo muri Masisi na Rutshuru.
Ni inama yatangiye kuri uyu wa 07 Nyakanga 2023, irahuza amako atatu abarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ariyo; Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bavuka i Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru .
Iyi nama yabereye i Nairobi muri Kenya, nk’uko tubikesha imboni ya Rwandatribune, yavuze ko iyi nama iratangira uyu munsi ikazarangira kuwa 09 Nyakanga 2023.
Ni inama yahuje abakomoka mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo , iribanda ku bwicanyi bukorerwa Abahema, Abanyamulenge ndetse n’aba bakomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (Abitwa Abanyamasisi, Abenyejombo n’Abagogwe).
Hanatumiwe kandi Abavocat bazafasha aya moko atatu kubaburanira no gutanga ikirego mu rukiko mpanabyaha Mpuzamahanga rwa ICC.
Ubwicanyi bukorerwa aya moko bukorwa na Wazalendo, ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo. iri huriro rikaba rikorana bya hafi na Guverinema ya Congo.
Ihuriro rya Wazalendoririmo rigizwe na CMC, Nyatura, FDLR, Mai Mai Biloze bishambuke ndetse n’abamwe mu ngabo za Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi bibaye mu gihe kandi hari vidéo igaragaza abasirikare b’Abanyamulenge baraye bafatiwe ahitwa mu Ruvunge mu Buvira, aha ni mu kibaya cya Rusizi, ubwo barimo batembera maze bakaza gufatwa na Wazalendo bakabahohotera babaziza ko ari Abatutsi.
Aba basirikare batatu, bafashwe mucyimbo cy’umujura wo mu bwoko bw’Abapfurero wari wibye hanyuma mu gihe bari kumuhiga baza guhura n’aba bagabo barabahohotera bikabije, ariko nyuma n’uwo mujura yaje kuboneka ahita yicwa.
Si ubwambere kandi ngo abanyamulenge bahohoterwa ku buryo bukabije nyamara Leta ntigire icyo ibivugaho dore ko kenshi bavuga ko ari Abanyarwanda.
Muri iyi nama ngo bakaba baraganira kuri ibi byose ndetse n’ingaruka zose bibagiraho.