Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetesi bw’u Rwanda, uvuga ko Guverinoma y’u Rwanda irangajwe imbere n’Umuryango wa FPR Inkotanyi ,ikomeje kubakurikirana aho bahungiye mu mashyamba ya DRC n’ahandi ku Isi.
Mu kiganiro aheruka kugirana na radiyo isanzwe ivugira Umutwe wa NCRD/FLN mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo, Yohana Urukondo Umuyobozi wa CNRD/FLN ushinzwe ibya Politiki igice cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, yatangaje ko Ubutegetsi bw’u Rwanda butigeze bubaha agahenge kuva bahunga u Rwanda mu 1994 .
Yohani Urukundo, avuga ko Leta y’u Rwanda ,yakomeje kubakurikirana aho bahungiye muri Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi ku isi ndetse ko kugeza magingo aya ,ariko bigihagaze kuko igikomeje kubagenda runono.
Ati:” Bakomeje kudukurikirana batubuza amahwemo kandi nanubu baracyatugendaho. Batubujije amahoro aho twahungiye hose ntabwo bagoheka baracyatunda runono.”
Yohana Urukundo, yatangaje ibi ashingiye k’uburyo bamwe mu bayobozi ba CNRD/FLN ,bagiye bicwa umusubirizo abandi bagafatwa mpiri bakisanga mu butabera bw’u Rwanda.
Muri aba, harimo Lt Gen Wilson Irategeka washinze uyu mutwe akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo za FLN nyuma yo kwitandukanya na FDLR yahozemo, wiciwe mu mashyamba yo mjuri Kivu y’Amajyepfo aho uyu mutwe wa NCRD/FLN ufite ibirindiro bikuru.
Hari kandi Nsabimana Callixte Sankara wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za FLN watawe muri yombi ari mu gihugu cya Comoros agahita yisanga ari kuburanishwa n’Ubutabera bw’u Rwanda.
Yahise asimburwa na Nsingiyunmva Herman nawe wahise atabwa muri Yombi yisanga mu Rwanda hadaciye kabiri.
Uyu yafatwanye n’abandi barwanyi benshi ba CNRD/FLN,nabo boherejwe mu Rwanda mu gihe abandi benshi bahasize ubuzima.
Hari kandi na Paul Rusebagina wakoranye na CNRD/FLN mu mpuzamashayaka ya MRCD/Ubumwe, nawe waje kwisanga mu butabera bw’u Rwanda mu buryo atasobanukiwe ,agakatirwa n’inkiko ariko nyuma akaza kurekurwa kumbabazi za Perezida Paul Kagame.
Ese Leta y’u Rwanda yaba ifite ishingiro yo kubakurikirana no kuabgenda rurnono nk’uko Yohani abivuga ?
CNRD/FLN, ni umutwe wiyemeje guhungabanya Umutekano w’u Rwanda ndetse mu bihe bitandukanye guhera mu mwaka wa 2019 ukaba waragabye ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda.
Ni ibitero byibasiye Uduce twegeranye n’Ishyamba rya Nyungwe byibasiye Abaturage ndetse byangiza n’imitungo yabo.
Abayobozi ba CNRD/FLN kandi ,bakunze kumvikana bavuga ko bari kwitegura gutera u Rwanda ari nako basaba inkunga zitandukanye mu bayoboke bayo nk’uko bamaze igihe babisabwa na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva Umugaba mukuru w’izi nyeshyamba igice kimometse kuri Lt Gen Habimana Hamada.
Abagize uyu mutwe kandi , ni bahoze mu buyobozi bukuru bwa FDLR/FOCA umutwe washinzwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 baza guhungira mu Burasirazuba bwa DRC aho bakomeje gutegura umugambi wo kugaruka guhungabanya Umutekano w’u Rwanda
Abasesenguzi ku mutekano mpuzamahanga, bavuga ko nta gihugu na kimwe ku Isi, gishobora kwihanganira cyangwa ngo kirerebere , umuntu wese cyangwa itsinda iryariryo ryose, rifite imigambi yo kugihungabanyiriza Umutekano.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com