Inyeshyamba za M23 nyuma y’urugamba rukomeye zahanganyemo n’ingabo za Leta hamwe n’abazifasha, ngo abaturage hirya gato muri Kirorerwe nabo amavi bari bayarimirije ku butaka basenga ngo M23 igere iwabo inka zabo zitararibwa, none ubu ibyishimo ni byose ngo noneho bashobora gusinzira.
Umwe mubaturage bo muri Kirorerwe baganiriye na Rwanda tribune yatangaje ko ubwoba bwari bwose kuko yaba FARDC nk’ingabo za Leta ndetse n’abo bafatanije k’urugamba,bose iyo batsinzwe baza bashorera inka z’abaturage nk’aho ari izabo’
Yakomeje avuga ko kuva M23 yahageze ubu inka zabo zibonye amahoro. Yongeyeho ko kuva bahageze uko biri kose umuntu yaryama agasinzira n’ubwo intambara itararangira.
Aka gace ka Kirorerwe hamwe n’utundi nka Nyamitaba ndetse na Burungu twiyongereye kutwo uyu mutwe umaze iminsi ugenzura kuri uyu wa 02 Gashyantare
Si ubwa mbere izi nyeshyamba zinjira ahantu bagakoma yombi kuko n’ubwo muri Kitchanga basanze abaturage bahunze hari abaje kubakira no kubifuriza ikaze.
Ni kenshi kandi izi nyeshyamba zakirijwe amata zimaze kubohora uduce twinshi mu maboko y’inyeshyamba za FDLR cyangwa se ingabo za Leta n’indi mitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC.
Aba baturage bose intero n’imwe mubyishimo byishi bivanze n’akanyamuneza baha ikaze izi nyeshyamba za M23 iwabo aho bemeza ko bo bazabarindira umutekano.
Umuhoza Yves