Ndibaza: Bombori bombori iri muri CNRD-UBWIYUNGE iyemerera kugaba igitero n’iyo cyaba ‘Shuma’?
CNRD-UBWIYUNGE ni umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda.uyu mutwe uvuga ko uharanira impinduka na demokarasi washinzwe mu mwaka w’2015 uyobowe na Wilson Irategeka ukaba ufite umutwe w’ingabo witwa FLN.
Kuva uyu mutwe washingwa waranzwemo n’amakimbirane hagati y’abanyamauryango ashinigiye ku guhangana no kutita ku mahame remezo yatumye ushingwa ubu ukaba uhagaze n’ikinyabiziga kitagira moteri.
Umutwe CNRD-UBWIYUNGE unabarizwa mu mpuzamashyaka MRCD wakomeje kwiyandayanda ariko nabwo bikaba ibya ntabyo kuko abanyamuryango bawo bakomeje kurangwa n’amakimbirane adashira agamije ku gusenyana no kwikubira
Ibi rwandatribune.com ibishingira ku mabaruwa ifitiye kopi yanditswe na bamwe mu bayobozi ba CNRD-UBWIYUNGE bisobanura ndetse banagaragaza ibibazo uyu mutwe ufite basaba ko byakemurwa.
Dushingiye kuri yo, uwavuga ko CNRD-UBWIYUNGE yavukanye n’amakimbirane ayirangwamo ntiyaba anyuranyije n’ukuri.
Ibaruwa Bwana Kwizera Abraham yandikiye umunyamabanga mukuru wa CNRD-UBWIYUNGE yisobanura
Bwana Kwizera Abraham yari ashinzwe ipererereza ryo hanze muri CNRD-UBWIYUNGE mbere yo kuwa 16 Nyakanga uyu mwaka.yaje kwirukanwa bitunguranye na visi perezida w’ishyaka kuri uwo mwanya ndetse no kuyindi myanya yari ayoboye mu ngabo ndetse no mu kanama gashinzwe iterambere ry’uwo mutwe,inshingano yari afite kuva mu Gushyingo umwaka wa 2018.
Muri iyi baruwa yo kuwa 20 Nzeli 2019 Bwana Kwizera yandikiye umunyabanga mukuru wa CNRD yisobanura kubyaha aregwa byashingiweho yamburwa ububasha bwose yari afite muri uwo mutwe we avuga ko yitangiye atizigama,igikorwa afata nk’ikigamije gusenya umutwe wa CNRD.
Bwana Kwizera yanditse ko yatunguwe n’icyemezo kimwirukana kimwita umugambanyi cyamwambuye icyubahiro cye asaba ubuyobozi bwa CNRD guharanira Demokarasi bwemera ko abantu batagomba kwemera ibintu byose kimwe.Yanabusabye kandi kutemera kuba agatebo abantu bose bajugunyamo imyanda,imyanda akayigereranya n’ibinyoma n’ishyari avuga ko byasakwajwe n’abatifuriza CNRD iterambere.
Akomeza avugako ariho yatangiye guhimbirwa ibirego simusiga birimo icyo kuba kuya 31 Gicurasi 2019 yarashinjijwe kuyobora ibikorwa bya gisirikare.
Ku kijyanye n’imikoranire ye n’izindi nzego,mu ibaruwa ye Bwana Kwizera yagize ati: “2015-2016 nagizwe komiseri nshingwabikorwa ushinzwe umubano n’ubwiyunge ariko byasaga nko kwinjira mu menyo y’urukero.”
Akomeza gira ati: “kuwa 16 Nyakanga 2019 naje kumeneshwa n’aba ESCADRON(umutwe wihariye) ba CEM FLN ncibwa mu gace nari mperereyemo aho nasahuwe byose nari ntunze n’inyandiko zose ndetse n’ibyangombwa byanjye birimo n’icyangombwa cy’ubuhunzi nahawe na CNRD.”
Bwana Kwizera akomeza agaragaza ko yageze n’aho amena amaraso y’abo bahoze bakorana kugira ngo akunde ashimwe ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Yanditse ati: “Mu mpera za Gashyantare 2019 nagizwe umujyanama wa perezida ushinzwe ubukangurambaga n’icengezamatwara byabereye I Bujumbura hafi ya Antene,twahawe ubutumwa bugaragaza ko dufite ibibazo bishingiye ku mutekano muke no kuba nta muntu n’umwe dusigaranye wo kudufasha.Kajagari,Rugina na Theoneste twarabohereje( ‘kunyereza=kubica’ mu mvugo ikunda gukoreshwa mu gisirikari) kuko bari inyenzi.”
Ibaruwa itabariza Gen Maj Ndikuryayo Joseph alias Sinayobye Barnabe Morani
Gen Maj Barnabe ari mu bashinze CNRD ubwo bitandukanyaga na FDLR.iyi baruwa yayanditse ari mu buhungiro mu gihugu cya Tanzaniya nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma akaza no kuburirwa irengero.
Kimwe na Bwana Kwizera,uyu mu Jenerali yateruye ibaruwa ye agaragaza uruhare yagize mu gukorera atizigamye uyu mutwe akaba ababazwa n’uburyo yahindustwe n’abo yitaga ko bafatanyije kuzageza CNRD ku nstinsi.
Yagize ati: “ Naritanze ubwo twashingaga CNRD-UBWIYUNGE twitandukanyije na FDLR,dushinga igisirikari cyayo(FLN)ariko mbabazwa n’uko nta 1% turageraho mu gukuraho igisirikare cya FPR inkotanyi.uko iminsi igenda niko tugenda dusazira mu mashyamba twirirwa mu macakubiri no kumarana.”
Umwe mu banyamuryango ba CNRD wadufashije kurambika akaboko kuri iyi baruwa yavuze ko iyi baruwa yariye mu bwonko Gen Maj Wislon Irategeka umuyobozi wa CNRD akaba na perezida w’impuzamashyirahamwe irwanya Leta y’u Rwanda MRCD kubera amabanga agaragaza imikorere mibi y’ubuyobozi bwa CNRD haba muri politiki ndetse no mu gisirikare,Gen Maj Barnabe akaba avuga ko yayanditse agamije ko bishakirwa umuti urambye.
Ku ikubitiro,uyu mu Jenerali yavuze ko kurema inama z’ubwiru no kurema agatsiko mu buryo butazwi kagahabwa ubushobozi bwo gusimbuza no kwirukana inzego zizwi zatowe hatitawe ku nyungu kaminuza za CNRD mu ruhando rw’andi mashyaka bikagaragarira cyane mu gusimbuza abayobozi hagendewe ku matiku,ibihuha,ibinyoma no gusebanya.
Ibi ngo byahawe intebe kugera ku guca integer ibitekerezo bizima bigamije kubaka ubitanze akitwa urwanya ubuyobozi kubera ko binyuranyije n’ibidindiza gahunda z’ishyaka.
Gen Barnabe kandi yanakomoje ku bibabzo biri mu gisisikare cya CNRD.aha yavuze ko harimo igitugu gikabije n’ubwiru muri komandema hagamijwe guhindura benshi mu basirikare bakuru ba ‘humirizankuyobore’.
Yagize at: “ kwishishanya,urunturuntu no kwitana bamwana cg abagambanyi bigabanya morari mu ngabo.kutubaha inzego nabyo bihindura bamwe ingwizamuronko no kubategekesha abo baruta biri mu biri gusenya iri shyaka.”
Gen Maj Barnabe avuga kandi ko kutitwararika ku mategeko mpuzamahanga biri mu bizarindimura umutwe wa CNRD.aha atanga urugero rw’uko uyu mutwe udatinya kwinjiza abana mu mugisirikare cyawo aricyo FLN.
Kutagira intego k’uyu mutwe wa CNRD,amacakubiri,gusesagura umutungo no kutubaha amahame mpuzamahanga agenga imitwe yitwaje intwaro n’intambara ndetse n’ibindi kuva washingwa mu mwaka w’2015 byaba biha imbaraga n’umwanya ingabo zawe FLN byo gutegura no kugaba igitero ku Rwanda cyangwa ibivugwa ko byagabwe nawo ni ibiwitirirwa?
Abasesenguzi n’inzobere mu bya gisilikare basanga uyu mutwe guhora wigamba ibitero bitabayeho byakorewe i Nyaruguru bifashishije ibinyamakuru nka Vertasinfo na The Rwandan aruburyo bwa propaganda kugirango habeho uburyo bwo kugarura akanyabugabo muri FLN ndetse no kubaterankunga bayo basa n’abayivanyeho amaboko,kugirango barebe ko bwaca kabiri kuko ibibazo biri muri CNRD/FLN byerekana ko n’ubuzima bwa Gen.Irategeka Wilson buri mu kaga dore ko nta jambo agifite risigaranye Gen.Geva.
Mwizerwa Ally