Ndimo gusaba gatanya-Umugore w’uwari Visi-Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Musanze.
Kuva w’ejo amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda ,n’ibaruwa yanditswe na Madame Kamaliza Olive umugore w’uwahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Musanze yandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amusaba kumurenganura.
Iyi nyandiko uyu mutegarugori yandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akoresheje urubuga rwa Twitter ye.
Yaba ibinyamakuru ndetse n’abakoreshya imbuga nkoranyambaga za Twitter na facebook ndetse n’Ubuyobozi bukuru bwa Leta bwagize icyo buvuga ku iyi nyandiko ya Madame Kamaliza Oliva,harimo na Ministiri w’Ubutabera Johnson Busingye.
Rwandatribune.com yagiranye ikiganiro na Madame Kamaliza Olive kuri telephone aho yatangaje ko impamvu yandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaba yaragize ubwoba ko umugabo we,mu gihe yarekurwa yaza agaruka amwica dore ko buri gihe atahwemaga kumukubita no kumutoteza.
Tumubujije niba atagombye kwiyambaza inzego zibifite mu bu nshingano ndetse n’umushinjacyaha wari ufite iyi dosiye yavuze yasanze kwandikira Umukuru w’igihugu aribyo yabonaga byamufasha vuba.
Twamubajije ubundi buryo arigukora kugirango agire umutekano usesuye yavuze ko yatangiye inzira zo kwaka ubutane mu gihe Ndabereye yanarekurwa umwe abe ukwe n’undi ukwe.
Ku bijyanye n’amakuru y’uko iburanishwa mu mizi y’urubanza rw’umugabo rizabera muri Stade Ubworoherane twamubajije nib anta kibazo byatera umuryango we yavuze ko ntakibazo abibonamo.
Ndabereye Augustin wari Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Musanze hasize amezi make atawe muri yombi ashinjwa gukubita no gukomeretsa umugore we Kamaliza Oliva mu gihe yahamwa n’icyaha mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda code penal mu ngingo ya 121 gukubita no gukomeretsa bihanishwa igifungo cy’imyaka iatatu kugera kuri itanu,mu gihe ukubise uwo mwashakanye igihano gishobora kuva ku myaka itanu kugera kumunane.
Mwizerwa Ally