Ingabo za Uganda ziri mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF, ziherereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zimaze kwivugana ibyihebe bigera kuri 548 byo muri uwo mutwe.
Ibi izi ngabo zabitangaje nyuma y’imyaka hafi ibiri hatangiye ibitero byiswe “Operation Shujaa” izi Ngabo za Uganda z’ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zigaba ibitero ku birindiro bitandukanye bya ADF, muri Teritwari ya Béni na Ituri.
Imibare itangwa n’Igisirikare cya Uganda yerekana ko kuva mu Ukuboza 2021, hamazekwicwa ibyihebe 548 byo mu mutwe w’inyeshyamba wa ADF, ibindi 50 byafashwe mpiri na ho 31 birayamanika.
Umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi miremire akanaba umuyobozi wa Operation Shujaa, Major Gen Dick Olum, yanerekanye umurundo w’Ibikoresho bya gisirikare byafatiwe muri biriya bikorwa byo guhiga ADF.
Harimo imbunda zizwi nka SMG (machine guns) 142, umunani zo mu bwoko bwa PMK Machine guns, ibisasu 60 byo mu bwoko bwa millimeters mortar, impuzankano za gisirikare 111 military, za batteries 10 ndetse n’imigozi 45 ya radiyo.
Major Gen Olum yavuze ko ziriya ntwaro zafashwe ari ikimenyetso cy’uko ADF ishinjwa kugaba ibitero muri Uganda na Congo mu gihe cya vuba izaba yamaze kurandurwa burundu.
maj Gen olum yakomeje agira Ati: “ADF mu gihe cya vuba izinjira mu bitabo by’amateka. Twagabanyije ubushobozi bwayo bwo gushoza intambara, twagabanyije umubare w’abakozi bayo, uw’intwaro zabo; ikindi morali yabo iri hasi.”
Uyu musirikare yavuze ko intwaro UPDF yerekanye ari iziri mu biganza byayo, kuko hari izindi zifitwe n’Igisirikare cya Congo. Yunzemo ko usibye ibyihebe byishwe, hari n’abantu 156 biganjemo abagore n’abana byari byarashimuse babohowe kurubu bakaba bidegembya.
Uwineza Adeline