Umutwe wa M23, ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri teritwari ya Masisi iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo , umunsi ku wundi M23 irarushaho kwambura ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC,SADC,Ingabo z’Uburundi,FDLR na Wazalendo ,ibice bitandukanye bigize teritwari ya Masisi.
Kugeza ubu M23 ,imaze kwigarurira agace ka Rubaya gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro, Ngungu, Bihambwe, Murambi n’ahandi , ndetse uyu mutwe ukaba ukomeje kwegera imbere mu gihe FARDC n’abo bafatanyije barimo gukizwa n’amaguru.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune TV Updates, Maj Niyonkuru Michel wahoze mu barwanyi b’umutwe wa FDLR nyuma akaza kujya muri CNRD/FLN, aratanga ishusho igaragaza ibice bisigaye, kugirango M23 ibe igenzura teritwari ya Masisi yose.
Maj Niyonkuru kandi, aragaragaza amayeri M23 iri gukoresha kugirangi ibashe gutsinda Igisirikare cya DRC ,SADC,ingabo z’Uburundi,Wazalendo,FDLR n’abacanshuro b’abazungu
Kurikirana ikiganiro yagiranye na Rwandatribune TV Updates kuri izo ngingo zose :
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com