Umuvugizi wa Leta ya Congo Patrick Muyaya, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa 26 Ukuboza akabazwa ku byerekeranye n’imyigaraganbyo yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi igomba kuba kuri uyu wa 27 Ukuboza yahise atangaza ko ari igikorwa cy’ubwiyahuzi cyateguwe n’abatizeye ko bazatsinda.
Ibi kandi byabaye nyuma y’uko Guverineri Gentiny Ngobila yatumiye abatavuga rumwe na Leta, barimo Martin Fayulu, Dénis Mukwege, Théodore Ngoy, Jean-Claude Baende na Nkema Liloo mu nama yo guteguriramo imyigaragambyo iteganijwe kuri uyu wa 27 Ukuboza 2023 ikaza kubera mu mujyi wa Kinshasa kubiro bya CENI.
Iyi myigaragambyo biteganijwe ko iza kubera kuri Boulevard du Trente Juin, ku rwego rwa komisiyo yigenga y’amatora (CENI), mu rwego rwo kwamagana icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bita “ivuka rya politiki nshya”. Nk’uko aba bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi babitangaza ngo iki kibazo gituruka ku guhatanira kwimenyekanisha kugira ngo bafatwe nk’ibihangange mu butegetsi.
Minisitiri w’umutekano Peter Kazadi
Ku ruhande rwe, Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Congo, Peter Kazadi, yunze murya Patrick Muyaya avuga ko iki ari igikorwa cy’ibyihebe gikorwa n’abatifitiye icyizere bakeka ko baba baratsinzwe amatora dore ko CENI itaratangaza amajwi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com