Rwongeye kwambikana hagati y’imitwe y’inyeshyamba yibumbiye mu kiswe Wazalendo. Ni imirwano yasakiranije abo mu bwoko bw’Abahunde bayobowe na Gen Kalayire Janvier hamwe n’abo mu bwoko bw’Abahutu bayobowe na Gen Delta Jovial Gashamari
Iyi ntambara iri kuba y’aya moko, ubusanzwe ubwoko bw’Abahunde buhagarariwe n’umutwe w’inyeshyamba wa ( APCLS) mu gihe Abo mu bwoko bw’Abahutu bahagarariwe na (Nyatura FDDH) ni intambara iteye inkeke muri Collectivite ya Loaloa Yungu muri Gurupoma ya Nyamaboko, Teritwari ya Masisi.
Iyi mirwano yatangiye, Ejo kuwa kuwa 5 Nzeri 2023, ikaba yarabereye mu isoko rya KAZINGA, ari naho uyu mu Gen Delta Jovial avuka.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ku musozi wa Sogoto, yatangaje ko igitero cy’abahunde cyaturutse inzira itatu: Ngururu, Karambagiro n’i Mahanga.
Bose bahuriye mu isoko rya KAZINGA, amazu barayatwika, nyuma yo gusahura no kwica igihumeka cyose bahuraga nacyo. Abo ba wazalendo bari bari kuvugira kuri za Motolola zabo.bavuga ngo “ Munyarwanda Rudia Kwenu RWANDA”
Abaturage bahungiye mu mashuri yaho bita muri Ntete, Radio na Ruki. Ibi bikaba biratuma amashuri adashobora gutangizwa mu gihe umutekano ari ntawo.
Ibi biri kuba mu gihe I Goma hashize iminsi mike Ihuriro rya Wazalendo rikoze imyigaragambyo, birangira iguyemo aba abarenga 100.
Uwineza Adeline