Umugaba w’Ingabo za Tanzania Gen. Jacob John Mkunda, Maj. Gen. Kashisha wa Malawi, Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Maphwanya na Gen.Prime Niyongabo w’uBurundi basesekaye i Goma mu burasirazuba bwa Congo.
Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byohereje ingabo mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIRDC) hiyongereyeho u Burundi, mu rwego rwo gushyigikira Ingabo za DRC (FARDC) mu guhangana na M23 kuri uyu wa kane bageze i Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru ya Kivu mu nama yo mu rwego rwo hejuru.
Uwa mbere wakiriwe ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma ni Umugaba w’Ingabo za Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, aherekejwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Malawi, Maj. Gen. Kashisha.
Umugaba mukuru wa FARDC, Gen. Christian Tshiwewe, wakiriye bagenzi be, aherekejwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Maphwanya Sizani nibo bakurikiyeho bakurikirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Niyongabo.
Aba basirikare bakuru bose bakiriwe n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu zombi Lt. Gen. Fall Sikabwe na Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Gen. Peter Cirimwami Nkuba.
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri i Goma avuga ko inama igiye kuba iya mbere yo mu rwego rwo hejuru y’abayobozi bakuru b’ingabo z’ibihugu byohereje ingabo gufasha FARDC kurwanya inyeshyamba za M23 zivuga ko ziharanira uburenganzira bw’Abanyekongo batotezwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’ubutegetsi by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko kuba hari hashize iminsi abakuru b’ibihugu bohereje ingabo mu gihugu cya Congo baherutse guhurira mu gihugu cya Namibia bakiga ku kibazo cy’umutekano wa Congo, nyuma hakaba hagiye guterana indi ihuza abagaba bakuru b’ingabo byerekana ko hashobora kwaguka ibitero byinshi ku murongo w’urugamba M23 ihanganyemo na FARDC ifatanyije n’abafatanyabikorwa byabo.
Mwizerwa Ally