Inama yiga k’ubukungu ihuza Leta ya Repuburika ya Demokarasi ya Congo na Angola yateraniye i kinshasa kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, bakaba bagiye kuganira k’ubufata nye bw’ibihugu byombi.
Iyi nama izakomeza no kuwa 01 Kanama 2023 , nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubukungu bw’igihugu, uru ruzinduko rwa perezida wa Angola Joao Lourenco, ruje rukurikiye urwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi yagiriye muri Angola ku wa 27 Kamena 2023 aho yari yitabiriye inama ya SADC.
Mu biganiro n’abanyamakuru iyi nama y’iminsi ibiri izafasha abitabiriye amahugurwa, kuganira ku mahirwe yo kubaka ubufatanye bw’ingirakamaro hagati y’ibihugu byombi .
Iyi nama izahuza abafata ibyemezo n’abashinzwe ubukungu muri ibi bihugu byombi kugira ngo batekereze kandi basesengure ku bushobozi bwa buri gihugu.
Mu rwego rwo kongera amahirwe y’ubucuruzi, ishoramari ryambukiranya imipaka hagati ya DRC na Angola, kuzuzanya hagati y’ubukungu bw’ibihugu byombi, ibikorwa remezo byambukiranya imipaka n’iterambere ry’urwego rw’ubukungu nabyo bizaganirwaho muri iyi nama
Jessica Umutesi