Mu Nkuru yasohotse mu Kinyamakuru “The Spectator” Umunyamakuru w’Umwongereza Michel Wrong yanditse amagambo menshi yiganjemo gusebya no guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo. Si igitangaza ariko kuko bisanzwe bizwi neza Michel Wrong iyo ageze ku Rwanda n’abayobozi barwo nta kindi arwandikaho usibye ku rusebya agamije kurusiga icyasha ku ruhando mpuzamahanga.
Mu gitabo cye yise “Do not Disturb “ Michel Wrong yagerageje kumvisha abayobozi b’igihugu cye cy’Ubwongereza n’Amerika guhagarika inkunga ibi bihugu bisanzwe biha u Rwanda. Imwe mu mpamvu akunze gutanga ngo n’uko atazi uburyo iyo inkunga ikoreshwa ashaka kugaragaza ko ikoreshwa nabi.
Abayobozi b’Ubwongereza n’Amerika ariko ntibigeze bumva amagambo ya Michel Wrong kuko kenshi ubwo yarasaga kuri iyo ngingo bamubwiraga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikoresha neza inkunga bihabwa bityo ko nta mpamvu babona yo kuruhagarikira inkunga.
Ku rundi ruhande Michel Wrong yakunze kwigaragaza nk’umuvugizi w’Inzirabwoba cyangwase EX FAR(Ingabo zatsinzwe) kubera gushyigikira no kubogamira kenshi ku mitwe irwanya Leta y’uRwanda izwiho kuba igizwe n’abantu bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya MRND-CDR bahakana ndetse bakunda gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ari nako agaragaza uRwango afitiye Leta y’uRwanda abinyujije mu kurusebya no guharabika abayoboziba rwo.
Ni iki kibyihishe inyuma?
Amakuru acukumbuye Rwandatribune yabashije guhabwa n’umwe mu bantu baba mu butegetsi bwa Uganda tutavuze amazina ye ku mpamvu z’umutekano we ngo n’uko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma Michel Wrong yibasira u Rwanda ngo ari ubushuti bw’akadasohoka asanzwe afitanye na Perezida Museveni. Kuba Michel Wrong ari umunyamakuru mpuzamahanga byakuruye Perezida Museveni ku ku muha ikiraga cyo gusebya no guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo agamije ku rusiga icyasha ku ruhando mpuzamahanga .
Nkuko aya makuru akomeza abivuga , ngo nyuma yo kumvikana no guhuza umugambi Perezida Museveni abinyujije kuri Gen Maj Abel Kandiho ukuriye ku Urwego rushinzwe Ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) yahaye umunyamakuru Michel Wrong akayabo kangana n’amadorali y’Amerika 300.000$ kugirango ajye akora inkuru cyangwa se inyandiko zigamije guhindanya isura y’u Rwanda n’abayobozi barwo mu mahanga.
Aya mafaranga kandi ngo niyo Michel Wrong yahereyeho yandika igitabo yise “ Do not disturb” Kiganjemo amagambo asebya abayobozi b’uRwanda.
Abakurikiranira hafi politiki yo mukarere k’ibiyaga bigari ,bavuga ko atari ubwambere Perezida Museveni agerageza gukora iyo bwabaga ngo ahindanye isura y’uRwanda mu mahanga by’umwihariko ku gihugu cy’Ubwongereza na Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Hagati y’umwaka wa 2000 na 2002 perezida Museveni nabwo yabwiye Tonny Blaire wari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza icyo gihe ko uRwanda ari igihugu kidashobotse k’igishotoranyi bityo ko Ubwongereza bukwiye kongera inkunga y’ibikoresho bya gisirikare bwahaga Uganda.
Ibi ngo akaba yarabibwiye Tonny Blaire kubera umujinya n’agahinda yakuye mu ntambara yahanginishe ingabo z’uRwanda(RDF) n’iza Uganda (UPDF) i Kisangani aho ingabo za UPDF zatsinzwe ndese zigatakaza n’abasirikre benshi cyane. Kuva icyo gihe Perezida Museveni akaba ari nabwo yatangiye guteranya uRwanda n’ibihugu byo mu karere n’ahandi hose yashoboye kugera
Micher Wrong kandi yari asanzwe ari inshuti magara ya Patrick Karegeya wakatiwe n’inko z’u Rwanda kubera kugira uruhare mu gutegura no gutera za grenade zibasiye tumwe mu duce tugize umujyi wa Kigali. Michel Wrong ngo akaba yarababajwe cyane n’urupfu rwa Mushuti Karegeya waguye muri hoteri ‘i Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu mwaka 2014,we yemeza ko yishwe n’u Rwanda byatumye ngo nawe ahita aba umurakare.
Andi makuru agera kuri Rwandatribune, n’uko usibye ikiraka yahawe na perezida Museveni , Michel Wrong ngo n’ umwe mu banyamakuru bacuditse na bamwe mu bantu bafite agatubutse babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda baba mu bihugu by’Uburayi ,Amerika no ku mugabane w’Afurika, bakunda kumuha agatubutse kugirango abafashe mu rugamba rwo guharabika no gusebya Leta y’uRwanda n’abayobozi barwo.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aheruka kugirana n’igitangazamakuru cya RBA yakomoje kuri Michel Wrong maze avuga ko abamutera inkunga bagamije guharabika u Rwanda bazwi.
Hategekimana Claude