AbaKu butumire bwa Filippo Grandi, umukuru w’ishami rya ONU rishinzwe impunzi UNHCR, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Christophe Lutundula na Minisitiri Marie Solange Kayisire ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda bahuriye i Genève mu Busuwisi bagirana ikiganiro
Iyi nama yahuje aba ba Minisitiri bombi yigiwemo byinshi mu bikubiye mu masezerano ya Genève ndetse n’imibereho y’impunzi ziherereye mu bihugu byombikuwa mbere
Nk’uko bitangazwa ngo impunzi ziri mu bihugu byombi zifatwa na bamwe nk’irindi pfundo ry’amakimbirane riri hagati y’ibihugu byombi, iyi ikaba ari nayo mpamvu, Filippo Grandi yatangaje ko yatumiye aba bategetsi ngo baganire ku gucyura impunzi ku bushake, kuko buri ruhande birureba.
Imibare ya UNHCR yo muri Werurwe 2023 ivuga ko mu Rwanda hari impunzi zigera ku 75,041 z’Abanye congo naho muri DRC hari impunzi 208,297 z’Abanyarwanda.
Abayobozi bombi baganiriye banafata ifoto y’urwibutso
Uyu muryango mpuzamahanga wa UNHCR kandi utangaza ko impunzi nshya zigera ku 6,608 z’Abanye congo zageze mu Rwanda hagati y’Ugushyingo 2022 na Gicurasi 2023.
Ni iki amasezerano ya Geneve avuga ku kibazo cy’izi mpunzi ziri mu bihugu byombi?
Nk’uko bigaragara mu masezerano y’ibihugu byombi n’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi UNHCR,amasezerano yakozwe muri 2010 agasinyirwa I Kigali mu Rwanda n’i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri aya masezerano kandi harimo ko impande zombie zigomba gucyura impunzi ku bushake, ibyo ni bimwe mu byari bikubiye muri iyo myanzuro.
Iyi myanzuro kandi yarimo ko ubushake bw’ibihugu byombi bugomba kuba ikiraro cy’ibyatuma impunzi zitaha ku bushake no kuzakira nta mbogamizi.
Yarimo kandi ko ntawe ugomba gucyurwa ku ngufu ajyanwa aho umutekano n’ubuzima bwe bishobora kujya mu kaga.
Muri ayo masezerano bemeje iki?
Mu nyandiko yasinywe n’impande zombi haba k’uruhande rwa UNHCR ndetse n’aba ba Minisitiri, igaragaza ko biyemeje ibi bikurikira:
Impunzi zagombaga gutaha ku bushake
Ingingo ya mbere yagaragaza ko bagomba Kubahiriza amasezerano yo mu 2010, bari bemeje kandi ko bagomba Gutangira ibiganiro bigamije gufasha gucyura impunzi,no Kwemera uburenganzira bwo gutaha ku bushake mu mutekano, bari bavuzemo kandi ko bagomba kwita ku mutekano w’abatahuka no guhanahana amakuru ku hantu bahungukiye.
Aba ba Minisitiri beemeranijwe ko bagomba guhurira i Nairobi mu kwezi gutaha mu nama tekinike yo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro.
Ikibazo cy’izi mpunzi cyakunze kuba ingorabahizi mu bihugu byombi, dore ko igihe cyageze DRC ikanahakana ko nta muturage wabo wahungiye mu Rwanda, kandi nyamara hari abarenga ibihumbi 70.
Impunzi ziri mu nkambi zagombaga gusubira iwabo ku bushake
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DRC, yavuze ko mu 1994 igihugu cye cyafunguriye imipaka impunzi z’u Rwanda, kibisabwe n’umuryango mpuzamahanga kuko byari bikenewe mu burenganzira bwa muntu.
Yabivuze agira ati: “Akaga kacu katangiye icyo ubwo twakiraga impunzi zikomotse mu Rwanda”.
Bamwe mu bahoze ari ingabo za leta mu Rwanda muri izo mpunzi, bashinze imitwe yitwaje intwaro yaje no kuvamo uwa FDLR, n’ubu ukorera mu burasirazuba bwa DRC.
Leta y’u Rwanda ivuga ko kuba leta ya DRC idahashya FDLR ari umuzi w’ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.
Mu nteko rusange ya ONU mu 2022, Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko FDLR yaciwe umutwe ihinduka ubusa binyuze mu bikorwa abasirikare ba Congo, FARDC bagiye bakorana n’ab’u Rwanda ,RDF mu myaka ishize.
Leta y’u Rwanda ivuga kandi ko impunzi z’Abanye congo zihungira mu Rwanda kubera gutotezwa cyangwa kwicwa kubera ubwoko ari ikibazo gituma havuka imitwe nka M23.
U Rwanda rushinja DRC kunanirwa kwita ku mpunzi z’Abanyecongo bahungiye mu Rwanda, naho Congo igashinja u Rwanda kugira impunzi igikoresho cya politike.
Ibi bituma benshi bakomeza kwibaza amaherezo y’ibi niba ibihugu byombi bikomeje kwitana bamwana, mugihe izo mpunzi nazo aho zibarizwa ziba ziri kororoka umunsi kuwundi.