Ubuyobozi bwa DR Congo, buvuga ko usibye ikibazo cy’iminsi gusa, naho ubundi buri hafi kongera kugenzura Umujyi wa Bunagana ukava mu maboko ya M23.
Ibi n’ibyatangajwe na Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’itangazamakuru N’itumanaho muri DR Congo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2022, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’inama y’Abaminisitiri yari yateranye kuri uwo munsi.
Patrick Muyaya yemeje ko mu munsi mike iri imbere, Umujyi wa Bunagana uzaba wasubiye mu bugenzuzi bwa Leta ya DR Congo.
Akomeza avuga ko ibi bitazakorwa binyuze mu nzira y’intambara, ahubwo ko ibiganiro bya Diporomasi yaba ibiheruka kubera Nairobi na Luanda n’ibindi biganiro biri kuba ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye (ONU) , bitanga ikizere ndetse ko bakurikije uko birikugenda byumvikanwaho , Guverinoma ya DR Congo yizeye ko mu Minsi ya vuba ,M23 izaba ivuye muri Bunagana igasubira mu bugenzuzi bwa Leta.
Akomeza avuga ko ubushake bwa Pilitiki binyuze muri ibyo biganiro ,bishimangirwa n’Ingabo za Kenya ziheruka Kugera mu Burasirazuba bwa DR Congo mu rwego rw’ingabo z’umuryango wa EAC , ariko yirinda kuvuga ko M23 iri mu mitwe izi ngabo zigomba guhashya , ngo kuko DR Congo yizeye ibyumvikanywe ku rwego rwa Diporomasi.
Yagize ati:” ndizera ko mwabonye ingabo za Kenya ziheruka kugera mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu, kandi hari N’izindi dutegereje ,bityo M23 igomba guhita iva muri Bunagagana.
Niko bitegenyijwe kandi nta gisigaye usibye Ikibazo cy’iminsi gusa kuko ibiganiro bya Nairobi, Luanda n’ibirikubera muri ONU biduha ikizere ko mu munsi yavuba M23 izemera kuva muri Bunagagana igasubira kugenzurwa na Leta. “
Patrick Muyaya akomeza avuga ko icyo guverinoma ya DR Congo yifuza, ari uko M23 yava muri Bunagana Binyuze mu nzira za Diporomasi ngo bitewe n’uko batifuza ko hameneka amaraso menshi y’abaturage kandi ko Iyi nzira ya Diporomosi ariyo DR Congo iri gukurikiza .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Niba ari byo koko byaba ari sawa. Ikibazo mu kanya Tshisekedi araba akangisha intambara! Tumaze kumenyera abantu bo muri RDC bahora bahindura imvugo. Gusa ibyo Muyaya yavuze byaba aribyo byabafasha kurusha intambara. Ka tubitege amaso.
Kare kose se kuki basabwaga ibiganiro bakinangira cyangwa n’uko bamenye ukiri
Ikingenzi nuko leta ya Congo yemera ko nta bushobozi ifite bwo kurwanya M23 hanyuma ikemera gukemuza ikibazo diplomasi ninacyo M23 yifuza.
Ubwo se uyu Muyobozi ibyo avuye birasobanutse koko? Nta tubwiye aho M23 izerekeza, imishikirano itarimo abo bafitanye ikibazo (M23) izafasha iki?
Natubwire uwaruri miriyo mishyikirano wa m23