Afurika y’iburengerazuba imaze igihe yibasiwe n’ihirika ry’ubutegetsi bwa hato na hato, ku buryo benshi bakomeje kwibaza nyirabayazana w’ibi byose, nyamara bamwe bagatunga agatoki ,ibihugu by’Iburayi birimo n’Ubufaransa nk’uko tugiye kubigarukaho.
Niger ni yo gihugu cya vuba aha cyane cyo muri Afurika y’uburengerazuba aho igisirikare cyafashe ubutegetsi, nyuma ya Burkina Faso, Guinea (Conakry), Mali na Tchad – byose byahoze bikolonizwa n’Ubufaransa. Kuva mu mwaka wa 1990, 78% by’amahirikwa 27 y’ubutegetsi yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yabaye mu bihugu bivuga Igifaransa, ibi bituma bamwe mu bakurikiranira ibintu hafi bibaza niba Ubufaransa – cyangwa umurage w’ubukoloni bw’Ubufaransa – ari wo nyirabayazana.
Abahiritse ubutegetsi benshi birumvikana ko bakwifuza ko tubyumva gutyo. Koloneli Abdoulaye Maïga, agatsiko kahiritse ubutegetsi muri Mali kagize Minisitiri w’intebe mu kwezi kwa Nzeri mu 2022, yibasiye Ubufaransa.
Maïga yanenze “ingamba z’ubukoloni bushya, zirimo agasuzuguro, gufatira ibyemezo no kwihorera [kwihimura]”, ashinja Ubufaransa ko “bwikuyeho indangagaciro zihuriweho n’isi z’imigenzereze iboneye” busogota Mali “mu mugongo”.
Imvugo mbi yo kwibasira Ubufaransa yariyongereye no muri Burkina Faso, aho mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka ubutegetsi bwa gisirikare bwasoje amasezerano yatumaga abasirikare b’Ubufaransa bakorera muri icyo gihugu, buha Ubufaransa igihe cy’ukwezi kumwe ngo bube bwamaze kuhavana abasirikare babwo.
Muri Niger, ihana imbibi n’ibyo bihugu byombi, ibirego byuko Perezida Mohamed Bazoum yari igikoresho gihagarariye inyungu z’Ubufaransa byakoreshejwe mu guha ishingiro ihirikwa ku butegetsi rye, ndetse amasezerano atanu ya gisirikare Niger yari yaragiranye n’Ubufaransa yamaze guseswa n’agatsiko ka gisirikare kayobowe na Jenerali Abdourahmane Tchiani. Ku ruhande rumwe kubera iyo mpamvu, iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryakurikiwe n’imyigaragambyo y’abaturage barishyigikiye hamwe n’ibitero kuri ambasade y’Ubufaransa.
“Murabeho Ubufaransa”, ni ko handitse ku cyapa cy’uyu mugabo uri mu bigaragambya i Niamey muri Niger bashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi
Amateka hari aho ashyigikira aka kababaro kabo. Ubutegetsi bwa gikoloni bw’Abafaransa bwashyizeho politiki zigamije kunyunyuza umutungo kamere w’agaciro w’ibihugu Ubufaransa bwakolonizaga ndetse bukoresha gahunda z’ikandamiza zo gutuma bukomeza kugira ijambo kuri ibyo bihugu.
Ni na ko byagenze ku bukoloni bw’Ubwongereza, ariko icyigaragaje cyane ku ruhare rw’Ubufaransa muri Afurika ni ikigero bwagezeho cyo gukomeza gukora – ababunenga bashobora kuvuga kwivanga – muri politiki n’ubukungu bw’ibihugu bwahoze bukoloniza nyuma yuko bibonye ubwigenge.
Birindwi mu bihugu icyenda bivuga Igifaransa byo muri Afurika y’uburengerazuba biracyakoresha ifaranga rya CFA, rishingiye ku ifaranga rya euro ryo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ndetse iryo faranga rya CFA rigenzurwa n’Ubufaransa, nk’ifaranga ryabwo, uyu ukaba umurage w’ingamba y’ubukungu y’Ubufaransa ku bihugu bwakolonije.
Ubufaransa bwanashyizeho amasezerano ya gisirikare yatumye mu buryo buhoraho bukomeza gutabara mu rwego rwa gisirikare abategetsi babushyigikiye badakunzwe n’abaturage babo, kugira ngo bubagumishe ku butegetsi.
Abigaragambya muri Niger banamaganye ibihugu baturanye byafatiye ibihano Niger byo mu rwego rw’ubukungu nyuma yuko muri icyo gihugu habaye ihirikwa ry’ubutegetsi
Ahenshi, ibi byongerereye imbaraga akaboko kamunzwe na ruswa kandi gakora ihohotera k’abategetsi barimo nk’uwahoze ari Perezida wa Tchad Idriss Déby n’uwahoze aro Perezida wa Burkina Faso Blaise Compaoré, bituma habaho ingorane z’inyongera ku rugamba rwo guharanira demokarasi.
Nubwo Ubufaransa butohereje abasirikare bo gusubizaho n’umwe mu bategetsi baherutse guhirikwa, bose babonwaga nk'”abashyigikiye Ubufaransa”.
Ikibihuhura (ikibigira bibi kurushaho), umubano hagati y’abategetsi muri politiki bo mu Bufaransa n’inshuti zabo zo muri Afurika akenshi wari umubano urangwa na ruswa, utuma igice gito cy’abakomeye bigwizaho umutungo mu gihe abandi baturage bo muri ibyo bihugu byo muri Afurika bo nta cyo bungukiramo.
François-Xavier Verschave, Umufaransa w’inzobere mu bukungu uzwi cyane, yahimbye ijambo Françafrique ashaka kuvuga umubano w’ubukoloni bushya uhishwe n'”ubugizi bwa nabi bwo mu ibanga bwo mu bakomeye cyane muri politiki no mu bukungu bw’Ubufaransa”. Uyu mubano, ni ko yavuze, watumye habaho amafaranga menshi “anyerezwa”.
Nubwo za guverinoma z’Ubufaransa zo mu bihe bya vuba aha bishize zashatse kwitandukanya na Françafrique, hakomeza kubaho ibyibutsa uwo mubano urimo ikibazo hagati y’Ubufaransa, inyungu zo mu bucuruzi z’Ubufaransa n’Afurika, harimo na dosiye zimwe za ruswa ziteye isoni.
Rero biroroshye kumva Umunya-Niger umwe wabwiye itangazamakuru ati: “Kuva mu bwana bwanjye, sinshyigikiye Ubufaransa… Banyunyuje umutungo wose w’igihugu cyanjye nka uranium, ibitoro na zahabu”.
Amahano (scandals) nk’ayo akenshi yarirengagizwaga mu gihe abategetsi muri politiki bo muri Afurika b’inshuti z’Ubufaransa bari bakomeye, ndetse ubufasha bwa gisirikare bw’Ubufaransa bugafasha mu gutuma hakomeza kubaho ituze.
Mu myaka ya vuba aha ishize, ubushobozi bw’Ubufaransa n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) bwo gutuma habaho umutekano bwarazahaye, bituma ibyo bihugu birushaho kunengwa.
Nubwo bwatwaye amafaranga menshi bukabamo n’abasirikare benshi, ubutumwa bw’amahanga buyobowe n’Ubufaransa bugamije guhangana n’intagondwa ziyitirira Islam zo mu karere ka Sahel bwananiwe gutuma ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba byisubiza ibice by’ibyo bihugu.
Ibi byagize ingaruka ikomeye mu buryo bw’umwihariko ku bategetsi ba gisivile bo muri Burkina Faso no muri Mali kuko kuba batarashoboye kurinda abaturage babo bwite byabonywe nkaho ubufasha bw’Ubufaransa bwari imbogamizi kurusha kuba umugisha.
Kubera ibyo, uburakari bw’abaturage bwarimo kwiyongera hamwe no kubihirwa kwabo byongerereye imbaraga abakuru b’igisirikare bituma babona ko ihirikwa ry’ubutegetsi ryakwishimirwa n’abaturage.
Nyamara, nubwo hari ayo makosa yose Ubufaransa bwakoze mu myaka ishize mu mikoranire yabwo n’ibihugu bwahoze bukoloniza, umutekano mucye ubu uri mu bihugu bivuga Igifaransa ntabwo wakwitirirwa Ubufaransa bwonyine, kuko Si bwo gihugu cyonyine cyahoze gikoloniza cyafashije abategetsi b’abanyagitugu bo mu mahanga kujya ku butegetsi.
Bamwe mu badashyigikiye ko Ubufaransa buba muri Niger, bagaragaje ko ahubwo bashyigikiye Uburusiya
Mu gihe cy’iminsi mibi yo mu ntambara y’ubutita, Ubwongereza n’Amerika byafashije kujya ku butegetsi abanyagitugu bamwe, na bo babyemerera kubiyoboka, nk’ingero Daniel arap Moi muri Kenya, na Mobutu Sese Seko muri Zaïre, ubu yitwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Isano ikomeye hagati y’amahirikwa y’ubutegetsi n’igihugu cyahoze gikoloniza ntiyanabonekaga cyane mu bihe byashize. Bine mu bihugu byabayemo amagerageza menshi cyane y’ihirikwa ry’ubutegetsi kuva mu 1952 ni Nigeria (8), Ghana (10), Sierra Leone (10) na Sudan (17), byose byakolonijwe n’Ubwongereza.
Mu gihe ibyabaye mu gihe cya vuba aha gishize by’amahirikwa y’ubutegetsi mu bihugu bivuga Igifaransa bishobora kuba bigaragaza umurage wa Françafrique urimo guteza ibibazo, yanatewe n’ikigero “kitigeze kibaho mbere” cy’umutekano mucye mu bice bimwe byo muri Afurika y’uburengerazuba no mu karere ka Sahel, aho “imitwe yitwaje intwaro, abahezanguni bakora urugomo n’ibico by’abagizi ba nabi” byahungabanyije icyizere cy’abaturage mu butegetsi bwa gisivile, nkuko umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ubivuga.
Buri hirikwa ry’ubutegetsi ryo mu myaka itatu ishize ryanatewe n’ibintu bimwe by’imbere mu gihugu bigaragaza imikorere y’abategetsi ba politiki n’aba gisirikare bo muri Afurika.
Muri Mali, ibyabanjirije ihirikwa ry’ubutegetsi birimo nko kwiyongera kw’imitwe y’abahezanguni nyuma y’ihirima rya leta ya Libya mu 2011, ibirego byuko perezida yakoze uburiganya mu matora, hamwe n’imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga y’abamagana leta yabereye mu murwa mukuru yateguwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Imbarutso y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger isa nkaho ari gahunda ya Perezida Bazoum yo kuvugurura ubuyobozi bukuru bwa gisirikare no gukura ku mwanya we Gen Tchiani.
Iki ni ikimenyetso gikomeye ko iryo hirikwa ry’ubutegetsi mu by’ukuri ritari rigamije gushimangira ubusugire bwa Niger, cyangwa gufasha abaturage bacyennye cyane bo muri icyo gihugu, ahubwo kurengera inyungu z’abakomeye bo mu gisirikare.
Impamvu z’uruvange zateye amahirikwa y’ubutegetsi yo mu gihe cya vuba aha gishize, zigaragazwa neza n’ukuntu guverinoma za gisirikare nyinshi zihutiye gushaka gusimbuza umubano uteje ikibazo w’inshuti yo mu mahanga, ziwusimbuza uwundi n’igihugu na cyo cyo mu mahanga.
Mu nama iherutse kubera i St Petersburg y’Uburusiya n’Afurika, abategetsi bo muri Burkina Faso na Mali batangaje ko bashyigikiye Perezida Vladimir Putin n’igitero cye muri Ukraine.
Nkuko byagenze mu gihe cyashize, abungukira muri aya mahuriro yo ku rwego rw’isi bashobora kuba abakomeye bo muri politiki aho kuba abaturage basanzwe. Ndetse hari amakuru ko mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka, abarwanyi bo mu itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya, bafatanyije n’ubutegetsi bwa Putin icyo gihe, bakoreye iyicarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) ndetse bica abasivile babarirwa mu magana muri Mali, muri gahunda y’ibikorwa byo guhangana n’intagondwa.
Rero kugabanya kugira ijambo k’Ubufaransa bishobora kuba bitazahita bifasha mu kugarura ituze muri politiki, ndetse mu myaka za mirongo iri imbere dushobora kubona umwaduko mushya w’abategetsi ba gisirikare bagerageza kumvikanisha ishingiro ry’andi mahirikwa y’ubutegetsi bitwaje ko hacyenewe gukiza ibihugu byabo kubigiraho ijambo kubi kw’Uburusiya.