Ubugetsi bwa DRC, bukomeje gushinja umutwe wa M23 kwica no guhohotera abaturage muri teritwari ya Ruthsuru na Masisi.
Inama y’Abaminisitiri muri DRC yateranye kuwa 9 Ugushyingo 2022, Gilbert Kabanda Minisitiri w’ingabo za FARDC yavuze k’ukuntu umutekano uhagaze mu Burasirazuba bw’iki gihugu ,maze abwira abitabiriye iyo nama ko umutwe wa M23 uri nkwica abasivile bahunze imirwano ubaziza ko bari guhunga uduce wigaruiye.
Yakomeje avuga ko abarwanyi ba M23 ,bishe abasivile mu gace ka Kanyarucinya bakoresheje imihoro ndetse
yongoyeho ho ko atari muri aka gace gusa, ahubwo ko no mu gace ka Kishishe na Bambo muri Teritwari ya Ruthsuru, M23 nabwo yishe abaturage.
Gen Gilbert Kabnda yakomeje avuga ko no kuwa 03 Ukuboza 2022, M23 nabwo yishe umumotari mu gace ka Kichanga imuziza ko yarimo agerageza gufata amafoto abarwanyi ba M23.
K’urundi ruhande ,umutwe wa M23 avugako ibyo Ubutegetsi bwa DRC buri kubashinja ari ibinyoma bishingiye kuri Politiki mu rwego rwo kubasebya no kubambika icyasha.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com Kuri uyu 11 Ugushyingo 2022 ,Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yavuze ko FARDC ifatanyije n’ umutwe wa FRLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai ,aribo bari kwica abaturage barangiza bakabigereka kuri M23 ndetse ko abari kwibasirwa cyane ari Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Yongeye ko FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai, ari abasirikare barangwa n’imyitwarire idahwitse kuko ari abantu barangwa n’ubujura, ubusahuzi n’indi myitwarire idahwitse y’ibasira abasivile ,akaba ari nayo ntandaro ituma bahohotera abaturage.
Yagize ati:” FRADC ifatanyije na FDLR na Mai Mai barimo barica abaturage barangiza bakabigereka kuri M23.
Ni gahunda yateguwe n’Ubutegetsi bwa DRC mu rwego rwo kuduharabika no kudusiga icyasha bagamije kutwangisha bene wacu b’Ababanyekongo.
FARDC , FDLR na Mai Mai ni abasirikare batarangwa n’ikinyabupfura, kuko kuva kera kugeza magingo aya, bakunze kwambura , gusahura abaturage n’ibindi bikorwa by’urugomo ,ushatse kwihagararaho bakamwica . Ikibabaje n’uko bakomeje kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.”
Muri Teritwari ya Masisi, hari abaturage bakomeje guhunga,bavuga ko barimo guhohoterwa n’Abarwanyi ba FDLR na Mai Mai nyuma yo gutemagura inka zabo kandi bigakorwa FARDC irebera .
Aba Baturage ,bakomeza bavuga ko bahisemo guhungira muri Teritwari ya Rutshuru mu duce twegeranye na Masisi tugenzurwa n’umutwe wa M23.
Bakomeza bavuga ko impamvu bahisemo guhungira mu duce tugenzurwa na M23 , biterwa n’uko aho M23 igeze harangwa n’amahoro ndetse ibikorwa by’urugomo byibasira abaturege byari bikunze gukorwaa na FARDC, FADL n’imitwe ya Mai Mai bihita bihoshya.
Amakuru dukesha isoko ya Rwandatribune.com iri muri Teritwari ya Rutshuru, yemeza ko benshi muri aba baturage, ari Abanyekomngo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatusi bakomeje kwicwa no gusahurwa imitungo yabo babaziza ko bafitenye isano n’umutwe wa M23 .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com