Mu mvugo z’Abayobozi bakuru b’ingabo muri DRCongo , hakomeje kumvikana mo ko umutwe wa M23 ukomeye kuruta uko abanyekongo bawutekereza.
Ibi ariko biraterwa n’igitutu FARDC iri gushirwaho n’Abaturage bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,bayisaba guhashya umutwe wa M23 mu maguru mashya ndetse bakanayambura Umujyi wa Bunagana vuba na bwangu.
Aba baturage, bavuga ko batiyumvisha ukuntu Ingabo za Leta nka FARDC, zifite ibikoresho n’abasirikare bagahagije, zitsindwa uruhenu n’umutwe w’inyeshyamba, kugeza naho zibafatana kimwe mu gice k’igihugu cy’ingenzi ndetse akaba ari nazo zigira ubugenuzi ku mupaka ubahuza na Uganda.
Ikindi aba baturage bakomeza kwibaza, n’uburyo umutwe wa M23 umaze amezi atatu yose warigaruriye ibyo bice Ingabo z’igihugu FARDC zikaba zimaze igihe zigerageza kubyisubiza ariko bikaba bikomeje kunanirana.
Mu rwego rwo kwikuraho ikimwaro, aba Ofisiye bakuru mu ngabo za FARDC bakomeje gusobanurira abaturage barimo kubotsa igitutu, ko M23 atari inyeshyamba nk’uko babikeka , ahubwo ko ari abasirikare bafite imyitozo ikomeye nk’iyi gisirikare cy’ikigihugu ncdetse ntibatinye kuvuga ko ari ingabo z’u Rwanda RDF.
Mu nkuru ya Rwandatribune yasohotse kuri uyu wa 13 Nzeri ifite umutwe w’amagambo ugira uti:https://rwandatribune.com/fardc-yongeye-gukurira-ingofero-m23-bahanganye-gen-ndima-duhanganye-nigisirikare-si-inyeshyamba/ . ibi n’ibikubiye mubyo Gen Ndima Constantin Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yarimo asobanurira abaturage kuri iyo ngingo.
Gen Constantin yabwiye abaturage, ko bagomba guhindura imyumvire ntibibwire ko umutwe wa M23 ari umutwe w’inyeshyamba nk’iyindi yose , ahubwo ko ari umutwe ukomeye cyane ndetse ugizwe n’abasirikare bafite imyitozo ikarishye, akaba ariyo mpamvu FARDC itarabasha kwisubiza Bunagagana ,ariko yongeraho ko bari gutegura ibitero byo kwisubiza uyu mujyi.
Iyi mvugo yo kwisubiza Umujyi wa Bunagana, imaze igihe mu bayobozi n’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo za DRCongo kubera igitutu bashirwaho N’abaturage , kuko kuva M23 yatangiza intambara batahwemye kwisobanura imbere y’abaturage ko mu gihe gito baraba bayisubije iyo yaturutse.
Abakurikiranira hafi ikibazo cya M23 n’ubutegeti bwa DRCongo ,bemeza ko ubuyobozi bukuru bwa FARDC, bwamaze guha raporo Umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi ,bumumenyeshyaka ko nta bushobozi bafite bwo gusubiza M23 inyuma bityo ko yashaka andi maboko yo kubatera ingabo mu bitugu.
Bakomeza bavuga ko Perezida tshisekedi ,ubu ari gushaka amaboko mu Bihugu bigize umuryango wa SADC, kugirango bimuhe ingabo zo gufasha FARDC gusubiza inyuma M23 isa niyananiye ingabo z’Igihugu FARDC.
Ibi ngo Perezida Tshisekedi arimo kubikora Bucece, cyane cyane ko atizeye ingabo z’ihuriweho n’ibihgu bigize umurango wa EAC ziri kwitegura kujya muri DRCongo guhashya imitwe yitwaje intwaro bitwe n’uko muri uyu muryango harimo u Rwanda na Uganda bashinja gutera inkunga M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Muzarebe batazabasubiza mu ngabo FARDC hanyuma bakazabicirayo!