Abanyekongo batandukanye byumwihariko abashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi , bakomeje kwibaza impamvu M23 imaze amezi arenga atatu igenzura umujyi wa Bunagana n’utundi duce nka Cyanzu, Runyoni, Chengerelo, Kabindi, Kibumba n’ahandi FARDC na Guverinoma yabo barananiwe gushaka umuvuno wo guhashya M23 no kuyambura utwo duce.
Kuwa 13 Kamena 2022 ,nibwo Umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Bunagana umwe mu Mijyi ikomeye muri Teritwari ya Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru .
Mu binyamakuru bitandukanye byo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC), Abanyekongo Batandukanye bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bakomeje kuba mu rujijo arinako banenga Imyitwarire y’Abategetsi babo n’Ingabo z’Igihugu FARDC ku kibazo cya M23 ,no kuba umwe mu mijyi y’ingenzi(Bunagana) cyane muri kivu y’Amajyaruguru uhana imbibi n’Igihugu gituranyi cya Uganda ,umaze amezi arenga atatu ugenzurwa n’Inyeshyamba za M23 Leta yarananiwe kuwisubiza.
Ku Banyekongo bashigikiye Ubutegetsi, guterera agati mu ryinyo no kuba nta gikorwa kigaragara FARDC irakora Ngo yongere y’isubize ibice byigaruriwe na M23, babifata nko kunanirwa kwa Guverinoma yabo cyangwa se kuba M23 yaba ifite igisirikare gikomeye kurusha Ingabo z’Igihugu FARDC.
Bakomeza bavuga ko nta handi imbaraga za M23 zituruka, atari mu bufasha zihabwa n’Ingabo z’u Rwanda RDF, bo Bemeza ko n’ubusanzwe u Rwanda rufite igisirikare gikomeye kurusha icyabo.
Baragira bati:” FARDC na Guverinoma yacu ibintu byamaze kubarenga ndetse kugeza ubu nti bazi aho bagomba guhera kugirango bambure M23 Umujyi wa Bunagana n’utundi duce yigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru.
Bisa nkaho Inyeshyamba za M23 zibarusha imbaraga kandi nta handi bazikura atari ku Rwanda rusanzwe rufite Igisirikare( RDF) gikomeye kurusha FARDC.”
Hari n’abandi bungamo bakavuga ko n’ubwo Perezida Tshisekedi aheruka gukora amavugurura muri FARDC Agahindura Abayobozi bakuru b’Ingabo abashinja ubugambanyi no kudapanga neza urugamba, bigaragara ko ntacyo bizahindura ku rugamba FARDC ihanganyemo na M23.
Bemeza ko nta bundi buryo Guverinoma ya DR Congo ifite bwo gukemura ikibazo cya M23 ,usibye kwisubiraho Ikubahiriza amasezerano yagiranye na M23 cyangwa se ikongera kuyoboka inzira y’ibiganiro, bitewe n’uko amezi Arenga atatu M23 igenzura bimwe mu bice by’igihugu, bifite icyo bisobanuye ku mbaraga n’Ubushobozi ifite Imbere y’Ubutegetsi bwa DR Congo .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ariko se biratangaje kuba M23 yarafashe Bunagana? Niba ifata Rumangabo ari ikigo cya gisirikare, ikaba yarigeze no gufata Goma ari Capital ya Kivu yamajyaruguru, gufata Bunagana nikibazo noneho? Igisirikare cyashoboye gufata territory kiba atari icyo gukinisha! M23 ishobora no gusaba kuyobora Minisiteri n’ibindi yashaka. RDC nihange igisirikare, nduzi ko ar’uguhanga bushya cga yumvikane na M23. Ntakundi.