Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagejeje ijambo ryuzuye akababaro ku nama y’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi iteraniye i Bruxelles ,avuga ko batinze gufata imyanzuro ku Burusiya, cyakora asaba ko yafashwa kwinjira muri OTAN.
Kugeza ubu mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Uburayi, Amerika n’ihuriro OTAN i Bruxelles ba perezida Joe Biden, Emmanuel Macron na minisitiri w’intebe Boris Johnson bakomeje kwan gutangaza icyo bakora mu gihe Uburusiya bwakoresha intwaro z’Ubumara muri Ukraine.
Abari muri iyi nama bashimangiye ubumwe bwabo mu kwamagana Putin no gufasha Ukraine guhangana n’ibitero by’Uburusiya, nyamara Perezida Zelensky we akomeje kunenga ibi bihugu ko byatinze gufata imyanzuro yo guhagarika Uburusiya.
Abarusiya bakomeje gukataza muri Mariupol nkuko byatangajwe na Institute for the Study of War (ISW) yavuze ko kuri uyu wa kane ingabo z’Uburusiya zakomeje kwigira imbere kuburyo mumujyi rwagati wa Mariupol basa naho aribo bayiyoboye.
Uyu mujyi uri ku nyanja, ufatwa nk’uw’ingenzi cyane ku Burusiya muri iyi ntambara, wagoswe n’ingabo z’Uburusiya kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe.
Uyu mujyi niyo nzira yo kubutaka yahuza uduce twa Donetsk na Luhansk tugenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya n’inyanja y’umukara mu majyepfo.
Mu gihe ibintu birushaho kuba bibi muri Mariupol, abawutuye bakomeje guhunga bekerekeza mu bindi bice, nk’uko iki kigo cyigenga yo muri Ameirka ISW kibivuga.
Kivuga kandi ko ingabo z’Uburusiya zikomeje kurasa ibisasu ku mujyi wa Kharkiv, ndetse zarashe ahantu hatangirwa ubufasha hagapfa abantu batandatu 15 bagakomereka
ISW ivuga ko ingabo za Ukraine zagabye ibitero byashenye ubwato bw’intambara bw’Uburusiya mu mujyi wo ku nyanja wa Berdyansk, kandi zahindukiranye abarusiya mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kyiv.
Mu masaha y’igicuku kuwa gatanu, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagejeje ijambo ku nama y’ubutegetsi y’Ubumwe bw’Uburayi iteraniye i Bruxelles.
Yasobanuye ibyo Uburusiya bumaze kwangiza mu gihugu cye, anashima Uburayi gushyira hamwe bagafasha Ukraine.
Ariko abwira abategetsi b’Uburayi ko batinze kugira icyo bakora mu guhagarika Uburusiya.
Ati: “Mwafashe ibihano. Turabibashimira. Izo ni intambwe zikomeye.”
Yongeraho ati: “Ariko byari bitinzeho…Hari amahirwe mbere”, avuga ko iyo hafatwa ibihano hakiri kare byashoboraga kubuza Uburusiya kwinjira mu ntambara.
Yavuze ko umuyoboro wa gas y’Uburusiya wa Nord Stream 2 uyigeza mu Budage, iyo ufungwa mbere, “Uburusiya butari guteza ikibazo cya gas”.
Zelensky kandi yasabye ibihugu bituranye na Ukraine kwemeza ubusabe bwayo bwo kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Umuhoza Yves