Muri Sudani intambara ikomeje kubica bigacika nyuma y’uko impande ebyiri zihanganye zananiwe kumvikana, ku buryo bwo guhagarika intambara igiye kumara iminsi irenga 14, ikaba yaramaze kuvana imbaga itabarika mu byabo.
Umugenerali umwe mu bahanganye ari nawe uhagarariye inyeshyamba zihanganye n’ingabo za Leta ya Sudani yatangaje ko ibiganiro bihora bivugwa bidashoboka mu gihe imbunda zidacecekesheje urusaku rwazo.
Gen Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti,yatangaje ko abarwanyi be basabwe gutanga agahenge hanyuma ingabo za Leta zikomeza kubaminsha ho amasasu, ndetse yemeza ko niba amasasu adahagaze iby’ibiganiro bitazigera bikunda.
Kugeza ubu izi nyeshyamba zishinja ubwicanyi umukuru w’ingabo za Sudani Gen Abdel Fattah al-Burhan, nyamara we akavuga ko batifuza ko igihugu cyabo gisenyuka bifuza ko habaho ibiganiro, intambara igahagarara.
Gen Burhan we yari yemeye ko ibiganiro byatangira ariko bikabera mur Sudani y’amajyepfo.
Muri iki gihugu hamaze igihe hari agahenge kanongerewe nyuma y’uko ibihugu bitandukanye birimo Amerika, Ubwongereza, na ONU kugira ngo hahungishwe abaturage.
Kubw’iyo mpamvu rero uyu mukuru w’inyeshyamba akemeza ko ibiganiro bidashoboka mu gihe intambara ikirimbanije.