Mu kiganiro umunyamakuru wa Rwanda Tribune uri I Masisi yagiranye na bamwe mubagize inyeshyamba za M23, bamutangarije ko kuba barasubiye inyuma bidasobanuye gutsindwa ko ahubwo bagira ngo Leta nayo igire icyo ikora kumyanzuro yafatiwe I Luanda mu rwego rwo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.
Uyu mutwe w’inyeshyamba uherutse kurekura ibice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi ndetse na Rutchuru, aho bavugaga ko basubiye inyuma ariko aho bari bari hagahita hajya ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EACRF.
Izi nyeshyamba zemeza ko ibikubiye mu myanzuro y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu cyanecyane ibyabereye I Luanda bazabyubahiriza, ariko bagasaba Leta ko nayo yatera agatambwe, ikagaragaza ko nayo icyeneyeye amahoro, cyakora bongeye ho ko nibaramuka bakomeje kubagabaho ibitero , bo batazarebera bazongera bakegura intwaro zabo.
Umwe mu basirikare baganiraga n’uyu munyamakuru yatangaje ko bafashe intaro kubera ko imiryango yabo yahohoterwaga bityo baza baje kubarengera ndetse no gusaba Leta ko bahabwa agaciro nk’abandi banyagihugu bose .
Aba basirikare bemeje ko niba ntagikozwe ngo ibyo basabaga bikemurwe bazongera bakarwana kugeza igihe babohoreje uduce twose turimo abanyagihugu bahohoterwa bazizwa ko bavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyangwa se abo mu bwoko bw’Abatutsi bicwa umunsi kuwundi.
Umunyamakuru yababajije niba gusubira inyuma bitazatuma abaturage bavugaga ko barwanirira bicwa n’inyeshyamba za FDLR na Mai mai , bamusubiza bagira bati” ibyo byo bishobora kubaho, ariko ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba twazisabye ko zahita zerekeza aho twari turi, gusa inka zo zatangiye kwibwa kandi ababikora baba bashyigikiwe n’ingabo za Leta FRDC.”
Umunyamakuru yabajije icyo bateganya gukora nyuma yo kumenya ko hari aho bavuye , hanyuma abaturage bagatangira kwicwa, bamusubiza ko abayobozi babo bazashaka igisubizo gihamye kugira ngo bashakishe umuti uboneye.
Umutwe w’inyeshyamba wakomeje gusaba Leta ya Congo kuwutega amatwi bakagirana ibiganiro, ariko Leta ya Congo yakunze kumvikana ivuga ko idashobora kuganira n’uyu mutwe w’inyeshyamba, ibintu biherutse gusubirwamo n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo
Umuhoza Yves