Umutwe wa M23, watangaje ko utifuza intambara ahubwo ko ushaka amahoro, nyamara ngo mu gihe Ingabo z’Umuryango wa SADC zigiye koherezwa mu burasirazuba bwa DR Congo zabashozaho intambara ,M23 yiteguye guhangana nazo nk’uko bikwiye kandi kinyamwuga.
Mu kiganiro yagiranya na Rwandatribune. Com kuri uyu wa Gatanu, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko Umutwe wa M23 witeguye guhangana n’Ingabo za SADC mu gihe cyose zabashozaho intambara ndetse ko M23 yiteguye kubikora neza kandi kinyamwuga nk’uko bikwiye.
Ati:” Twiteguye kwirwanaho no guhangana mu gihe SADC yadushozaho intambara. tuzabikora neza nk’uko bikwiye kandi kinyamwuga .”
Umva uko Maj Willy Ngoma abisobanura mu giswahiri:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com